Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:8 - Bibiliya Yera

8 Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk'abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n'umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n'umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:8
32 Iomraidhean Croise  

Nk'uko se w'abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.


Ugwirisha ubukungu bwe indamu n'inyungu mbi, Aba abishakiye ubabarira abakene.


“Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n'impuhwe.


nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk'uko nakubabariye?’


Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe


Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.


Bukeye bw'aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.


Bugufi bw'aho hantu hari igikingi cy'umutware w'icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu.


Abizeye bose bahuzaga umutima n'inama, kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.


Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,


Nuko rero Imana nyir'ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk'uko Kristo Yesu ashaka,


Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n'inama,


Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.


mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,


Gusharira kose n'uburakari n'umujinya n'intonganya, no gutukana hamwe n'igomwa ryose bibavemo.


Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo.


Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.


Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza.


Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufi n'ubugwaneza no kwihangana,


Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.


kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru.


Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.


Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe.


Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima


Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.


Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.


kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.


Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan