Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:12 - Bibiliya Yera

12 Kuko amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi, N'amatwi ye ari ku byo basaba. Ariko igitsūre cy'Uwiteka kiri ku nkozi z'ibibi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Kuko Nyagasani ahoza ijisho ku ntungane, atega amatwi akumva ibyo zisaba. Nyamara arwanya inkozi z'ibibi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Kuko Nyagasani ahoza ijisho ku ntungane, atega amatwi akumva ibyo zisaba. Nyamara arwanya inkozi z'ibibi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Kuko Nyagasani ahoza amaso ku bantu b’intungane, agatega amatwi amasengesho yabo, ariko akima uruhanga rwe abakora ikibi.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:12
21 Iomraidhean Croise  

Kandi amaso y'Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.”


Uhereye none amaso yanjye azajya areba, n'amatwi yanjye azajya yumva gusenga kuzasengerwa aha hantu.


Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza.


Dore ijisho ry'Uwiteka riri ku bamwubaha, Riri ku bategereza imbabazi ze,


Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, Ni wowe bazahigura umuhigo.


Rinda icyo ukuboko kwawe kw'iburyo kwateye, N'ishami wikomereje.


Uwiteka aba kure y'inkozi z'ibibi, Ariko yumva gusaba k'umukiranutsi.


Amaso y'Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n'abeza.


Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko gusenga k'umukiranutsi kuramunezeza.


Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w'i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.


“Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.”


Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu muriro bazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure.


“Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y'uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe.


Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera.


“Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n'abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe.


Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n'ababisha banyu, muzatwarwa n'abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.


“Mbese hari uwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y'Uwiteka acuragana mu isi yose.”


Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva.


Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry'umwaka ikageza ku iherezo ryawo.


Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan