Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:11 - Bibiliya Yera

11 Kandi azibukire ibibi akore ibyiza, Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Azibukire ibibi akore ibyiza, ashakashake amahoro ayaharanire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Azibukire ibibi akore ibyiza, ashakashake amahoro ayaharanire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Nazibukire ikibi, akore icyiza; nashakashake amahoro, ayaharanire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:11
37 Iomraidhean Croise  

Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.


Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n'ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.”


“Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”


Uwiteka, ugirire abeza ibyiza, N'abatunganye mu mitima.


Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, N'iminwa yawe itavuga iby'uburiganya.


Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Uzaba gakondo iteka.


Inzira nyabagendwa y'abakiranutsi ni ukureka ibibi, Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe.


Imbabazi n'ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa, Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.


Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.


ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubira imvura.


Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b'Imana.


Ntuduhāne mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, None n'iteka ryose. Amen. ’


Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka.


Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu, No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.”


Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima.


Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?”


Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.


Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.


kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.


Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya.


Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,


kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.


Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere.


Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro,


Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,


Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera.


Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.


kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga,


Mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.


Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.


Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.


Kuko amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi, N'amatwi ye ari ku byo basaba. Ariko igitsūre cy'Uwiteka kiri ku nkozi z'ibibi.”


Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w'Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana.


Yefuta yongera gutuma intumwa ku mwami w'Abamoni.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan