Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:5 - Bibiliya Yera

5 namwe mwubakwe nk'amabuye mazima kugira ngo mube inzu y'umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by'umwuka bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Namwe nimumusange muri nk'amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y'abatambyi b'intore z'Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Namwe nimumusange muri nk'amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y'abatambyi b'intore z'Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:5
34 Iomraidhean Croise  

Hejuru yayo akurikizaho amabuye abajwe y'igiciro cyinshi nk'uko yagezwe, kandi bakurikizaho ibiti by'imyerezi.


Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk'umubavu, No kumanika amaboko yanjye kube nk'igitambo cya nimugoroba.


Utambire Imana ishimwe, Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe.


Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, Kandi utunganya ingeso ze, Nzamwereka agakiza k'Imana.”


kandi muzambera ubwami bw'abatambyi n'ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.”


Bwenge yubatse inzu ye, Yabaje inkingi zayo ndwi,


Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b'Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira.


Kandi nzakuramo bamwe mbagire abatambyi n'Abalewi.” Ni ko Uwiteka avuga.


Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n'igicumuro cyawe.


Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.


yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw'Imana nk'umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n'Umwuka Wera.


Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe?


kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w'Imana n'inzu yayo.


Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge


Mbese urusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.


Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera.


Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk'uko yababwiye.


mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.


Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumīshwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese,


Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n'ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk'umubabwe uhumura neza n'igitambo cyemewe gishimwa n'Imana.


Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo.


kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y'Imana ari yo Torero ry'Imana ihoraho, ari na yo inkingi y'ukuri igushyigikiye.


Ariko Kristo akiranuka nk'Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw'amanga n'ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.


Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza.


Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.


Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b'inzu y'Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Imana rizamera rite?


akaduhindura abami n'abatambyi b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.


Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.


“Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw'Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye n'iry'ururembo rw'Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.


ukabahindurira Imana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan