Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:2 - Bibiliya Yera

2 mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nk'uko uruhinja rukenera konka, abe ari ko namwe mwifuza amata adafunguye ari yo Jambo ry'Imana, kugira ngo atume mukura, mugere ku gakiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nk'uko uruhinja rukenera konka, abe ari ko namwe mwifuza amata adafunguye ari yo Jambo ry'Imana, kugira ngo atume mukura, mugere ku gakiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Mbese kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza y’ijambo ry’Imana, kugira ngo igihe muryakira, mutere imbere mu gucungurwa kwanyu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:2
21 Iomraidhean Croise  

“Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana, Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka, Ritunganye muri bose kandi rikomeye, Kuko ari yo gakiza kanjye rwose, Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.


Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye, N'ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.


Ariko inzira y'umukiranutsi ni nk'umuseke utambitse, Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y'ihangu.


“Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije, kuko uburakari nabumukuyeho.


Amashami ye azagaba, kandi ubwiza bwe buzasa n'ubw'igiti cy'umwelayo, n'impumuro ye nk'i Lebanoni.


Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk'umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk'imvura, nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.”


arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk'abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.


Ariko Yesu arababwira ati “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”


Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”


Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”


Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.


Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.


Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.


ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.


Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.


kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n'imbuto ibora ahubwo mwabyawe n'imbuto itabora, mubiheshejwe n'ijambo ry'Imana rizima rihoraho.


Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan