Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:12 - Bibiliya Yera

12 Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Mugire imyifatire myiza hagati y'abatazi Imana, kugira ngo nubwo babasebya ngo mugira nabi, babone ibyiza mukora bizatume baha Imana ikuzo umunsi izaza muri twe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Mugire imyifatire myiza hagati y'abatazi Imana, kugira ngo nubwo babasebya ngo mugira nabi, babone ibyiza mukora bizatume baha Imana ikuzo umunsi izaza muri twe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:12
46 Iomraidhean Croise  

Abanyabyaha bakuriye inkota bafora imiheto, Kugira ngo batsinde umunyamubabaro n'umukene, Bice abagenda batunganye.


Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, Kandi utunganya ingeso ze, Nzamwereka agakiza k'Imana.”


None se ku munsi w'amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?


Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n'abandi b'intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.


Birahagije ko umwigishwa amera nk'umwigisha, n'umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir'urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe!


“Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.


Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.


Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.


“Umwami ahimbazwe, Imana y'Abisirayeli, Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.


kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.”


“Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk'aho ari ribi, babahora Umwana w'umuntu.


Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w'umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.


Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kūbaha izina ryayo.


Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri.


Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby'ukuri.


Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”


Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.


Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.


Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu.


kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo “Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, Kandi nzaririmbira izina ryawe.”


ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.


Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw'Imana.


Nuko ndasaba Imana kugira ngo mutagira ikibi mukora, icyakora si ukugira ngo duse n'abemewe, ahubwo ni ukugira ngo mukore neza nubwo twasa n'abagawa.


dushaka gukora ibyiza, uretse imbere y'Umwami wacu gusa ahubwo n'imbere y'abantu.


Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.


bibabwiriza iby'ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana,


Icyakora, ingeso zanyu zimere nk'uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,


Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.


kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye.


ariko cyane cyane abami n'abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.


Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.


agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by'abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.


Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.


Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”


Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n'ubwenge.


Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b'abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu


kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware.


Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.


Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu,


Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan