Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:11 - Bibiliya Yera

11 Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n'abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry'umubiri ry'uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Nkoramutima zanjye, mwebwe muri nk’abagenzi n’abanyamahanga, ndabasaba ngo mwirinde irari ry’umubiri rirwanya umutimanama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:11
35 Iomraidhean Croise  

Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cy'Abafilisitiya.


“Ndi umushyitsi n'umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.”


Yakobo asubiza Farawo ati “Imyaka y'uruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka y'ubukuru bwanjye ibaye mike na mibi, ntingana n'imyaka y'ubukuru bwa ba sogokuruza, mu minsi y'uruzerero rwabo.”


Kuko turi abashyitsi imbere yawe, n'abasuhuke nk'uko ba sogokuruza bacu bose bari bari, iminsi yacu tumara mu isi ihwanye n'igicucu, nta byiringiro byo kurama.


Ndi umusuhuke mu isi, Ntumpishe ibyo wategetse.


Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye, Mu nzu y'ubusuhuke bwanjye.


Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano, Unyenzura ubwiza bwe nk'inyenzi, Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa. Sela.


Kandi umugabo naryamana n'umugore bombi biyuhagire, babe bahumanye bageze nimugoroba.


“Ubutaka ntibukagurwe ngo bukunguranywe, kuko ari jye nyirabwo namwe mukaba abasuhuke bansuhukiyeho.


“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsi ukazabatungura,


ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by'ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n'ibinizwe, n'amaraso,


kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.”


Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.


ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry'ibyaha ryo mu ngingo zanjye.


kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.


Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n'aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n'Imana,


Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa,


Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.


Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo.


Nuko ntimukiri abashyitsi n'abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n'abera ndetse muri abo mu nzu y'Imana,


Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y'Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,


Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.


Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n'abimukīra mu isi.


Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n'uko bizazana agakiza,


Mbese muri mwe intambara ziva he, n'intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?


Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b'intore bo mu batataniye i Ponto n'i Galatiya, n'i Kapadokiya no muri Asiya n'i Bituniya,


Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y'ubusuhuke bwanyu mutinya.


Bakundwa, mwe gutangazwa n'ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk'abagushije ishyano.


ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.


Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan