Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:8 - Bibiliya Yera

8 Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 We muramukunda mutamubonye, mukanamwemera mutaramuca iryera. Ni yo mpamvu muhimbarwa mugasimbagizwa n'ibyishimo bitavugwa, byuzuye ikuzo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 We muramukunda mutamubonye, mukanamwemera mutaramuca iryera. Ni yo mpamvu muhimbarwa mugasimbagizwa n'ibyishimo bitavugwa, byuzuye ikuzo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:8
37 Iomraidhean Croise  

Yewe uwo nkundisha umutima, Mbwira aho uragira n'aho ubyagiza ku manywa, Kuki namera nk'uwatwikiririwe, Hafi y'imikumbi ya bagenzi bawe? Umukwe:


Imvugo ye iranezeza, Ni ukuri ni mwiza bihebuje. Uwo ni we mukunzi wanjye, Kandi uwo ni we ncuti yanjye, Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu mwe. Abakobwa:


Umukunzi wawe mbese arusha abandi iki, Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore? Umukunzi wawe arusha abandi iki, Gitumye utwihanangiriza utyo? Umugeni:


“Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.


“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.


“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”


Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.


Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.


Yesu aramubwira ati “Wijejwe n'uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.”


Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye.


Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.


kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.


Imana nyir'ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n'amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'Umwuka Wera.


Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe. Umwami wacu araza!


Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.


yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga.


Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.


(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba),


Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka.


Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,


Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.


mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana.


Ubuntu bw'Imana bubane n'abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.


Nuko ubwo nizeye ibyo nzi neza yuko nzagumaho nkagumana namwe mwese, kugira ngo mujye imbere mwishimire kwizera,


kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.


Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”


Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri.


Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w'umwami, kuko yihanganye nk'ureba Itaboneka.


Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi,


Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby'igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,


Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan