Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:21 - Bibiliya Yera

21 abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n'ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n'ikuzo, bityo ibyo mwemera n'ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n'ikuzo, bityo ibyo mwemera n'ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:21
34 Iomraidhean Croise  

Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n'abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y'Imana, Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.


“Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.


Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.


Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye,


“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.


Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.


Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,


“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.


Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.


Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.


Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n'urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.


Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.


nuko wa Mukuru w'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.


Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.


Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,


ahubwo no ku bwacu abazabiheshwa n'uko twizeye Iyazuye Yesu Umwami wacu,


Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n'utizera bafitanye mugabane ki?


Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,


abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by'ubwiza.


Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw'itegeko ry'Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,


Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.


ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y'abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu.


Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,


Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.


barondora igihe icyo ari cyo n'ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n'Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n'ubwiza bw'uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.


Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk'uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,


uri iburyo bw'Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n'abafite ubutware n'imbaraga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan