Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Jyewe Pawulo waboshywe mpōrwa Yezu Kristo, jye n'umuvandimwe Timoteyo, turakuramutsa ncuti yacu Filemoni dusangiye umurimo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Jyewe Pawulo waboshywe mpōrwa Yezu Kristo, jye n'umuvandimwe Timoteyo, turakuramutsa ncuti yacu Filemoni dusangiye umurimo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Jyewe Pawulo, infungwa kubera Kristu Yezu, n’umuvandimwe Timote, kuri Filemoni umufasha wacu dukunda, no kuri Afiya mushiki wacu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:1
18 Iomraidhean Croise  

Nuko Pawulo agera i Derube hanyuma ajya i Lisitira. Aho hari hatuye umwigishwa wa Kristo akitwa Timoteyo, nyina akaba Umuyahudikazi wemera Yezu naho se akaba Umugereki.


Twe dufatanya gukora umurimo w'Imana, naho mwe muri umurima wayo. Ikindi kandi muri inzu y'Imana.


Jyewe Pawulo, Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, hamwe n'umuvandimwe Timoteyo, turabandikiye mwebwe itorero ry'Imana riri i Korinti, hamwe n'intore zayo zose ziri muri Akaya yose.


Koko mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwemera Kristo,


Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe mpōrwa Kristo Yezu, kubera mwebwe abatari Abayahudi.


Noneho jyewe imbohe ihōrwa Nyagasani, ndabinginga mujye mugenza uko bikwiye mukurikije ibyo Imana yabahamagariye.


No kuri iyi ngoyi ubwo Butumwa ni bwo mpagarariye. Munsabire kugira ngo mbuvuge nshize amanga, uko bikwiye.


Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.


Nabonye ko ari ngombwa kubatumaho umuvandimwe Epafurodito dufatanyije umurimo, kandi turi kumwe ku rugamba. Ni intumwa yanyu mwohereje kugira ngo ankorere kuko nari mukeneye.


Kandi nawe mugenzi wanjye dufatanyije umurimo ndagusaba gufasha abo bagore, kuko bafatanyije nanjye kurwanira Ubutumwa bwiza, bo na Kilementi n'abandi twakoranye amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy'ubugingo.


Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, n'umuvandimwe Timoteyo,


Yezu witwa Yusito na we arabatashya. Mu Bayahudi bemeye Kristo, abo ni bo bonyine dufatanyije umurimo w'ibyerekeye ubwami bw'Imana kandi baramfashije cyane.


Ni ko kuboherereza Timoteyo, umuvandimwe wacu dufatanyije umurimo w'Imana wo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Twamuboherereje kugira ngo abashyigikire kandi abatere inkunga, kugira ngo murusheho kwizera Kristo,


Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry'i Tesaloniki.


Ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, kandi ntugaterwe isoni n'uko mfunzwe bamumpōra. Ahubwo wemere kugirirwa nabi kimwe nanjye kubera Ubutumwa bwiza, Imana ibigushoboje.


Epafura tubohanywe duhōrwa Kristo Yezu aragutashya,


kimwe na Mariko na Arisitariko, na Dema na Luka dufatanyije umurimo.


Nyamara kuko ngukunda mpisemo ahubwo kubigusaba. Jyewe Pawulo, ubu ugeze mu zabukuru nkaba ndi n'imfungwa mpōrwa Kristo Yezu,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan