Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:9 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ariko wowe Nyagasani Mana yacu, utugirira impuhwe ukatubabarira nubwo twakugomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n'ibambe, nubwo twayigomeye

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ariko wowe Nyagasani Mana yacu, utugirira impuhwe ukatubabarira nubwo twakugomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:9
28 Iomraidhean Croise  

Dawidi abwira Gadi ati: “Ndumva nshenguwe n'agahinda! Ibyo ari byo byose, icyaruta ni uko twahanwa n'Uhoraho ubwe aho kumpanisha abantu, kuko Uhoraho agira impuhwe nyinshi!”


Ujye wita ku gutakamba kwanjye no ku gutakamba k'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli, nibasenga berekeye aha hantu. Ujye wumva uri mu ijuru aho utuye, kandi ujye utwumva utubabarire.


Nyamara kubera impuhwe zawe nyinshi, ntiwabatsembaho kandi ntiwabareka, kuko uri Imana igira ubuntu n'impuhwe.


Ni wowe ubabarira ibyaha, ni cyo gituma ukwiye kubahwa.


Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho, nimwiringire Uhoraho kuko agira imbabazi, iteka akunda gucungura abantu.


Numvise Imana ivuga iri jambo, irongera irivuga ubwa kabiri iti: “Ni jye nyir'ububasha!”


Ariko wowe Nyagasani, uri Imana igira impuhwe n'imbabazi, utinda kurakara kandi wuje urukundo n'umurava.


Koko Nyagasani, uri umugiraneza n'umunyambabazi, abagutakambira bose urabakunda cyane.


Umugome nareke imigenzereze y'ubugome, inkozi y'ibibi nireke ibitekerezo byayo bibi. Nibagarukire Uhoraho azabagirira impuhwe, nibagarukire Imana yacu izabaha imbabazi zisesuye.


Nzajya ndata ineza y'Uhoraho, nzajya nogeza ibikorwa bye bishimishije. Nzabyogeza kubera ibyo yadukoreye, nzogeza ibikorwa byinshi yakoreye Abisiraheli, ibyo yakoze ashingiye ku mbabazi n'ineza bye.


“Abantu banjye barantakira bati: ‘Nubwo ibyaha byacu bidushinja, Uhoraho, dufashe uheshe izina ryawe icyubahiro. Koko ntiduhwema kugucumuraho, imbere yawe turi abanyabyaha.


Nyamara Abisiraheli bageze mu butayu barangomera ntibubahiriza amateka yanjye, banga n'amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza kandi ntibubahiriza rwose isabato yanjye. Nuko mvuga ko nzabasukaho umujinya wanjye nkabatsembera mu butayu.


Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n'ibyemezo wafashe.


Watumye abagaragu bawe b'abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi.


Nyagasani, uri intungane! Naho twebwe kugeza ubu twakozwe n'isoni baba twebwe Abayuda, baba abaturage b'i Yeruzalemu ndetse Abisiraheli bose, baba aba hafi cyangwa aba kure mu bihugu byose wadutatanyirijemo. Tumerewe dutyo kubera ko twaguhemukiye.


Koko Uhoraho, twebwe n'abami bacu n'abategetsi bacu na ba sogokuruza, dukozwe n'isoni kubera ko twagucumuyeho.


Maze asenga Uhoraho avuga ati: “Uhoraho! Ngicyo icyo navugaga nkiri iwacu. Ni na yo mpamvu yatumye niyemeza guherako mpungira i Tarushishi. Nari nzi ko uri Imana igirira abantu ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, yuje umurava, kandi yigarura ntihane.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan