Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:5 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n'ibyemezo wafashe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 “Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n'amateka yawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n'ibyemezo wafashe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:5
31 Iomraidhean Croise  

Izo ngorane zose zatewe n'uko Abisiraheli banze kumvira Uhoraho Imana yabo kandi bari barishe Isezerano yabahaye, n'Amategeko umugaragu wayo Musa yari yabahaye ntibigera babyitaho, ntibabishyira no mu bikorwa.


Nzabigenza ntyo mbitewe n'uko bakomeje gukora ibitanogeye, bityo bukandakaza kuva ba sekuruza bavanwa mu Misiri kugeza na n'ubu.’ ”


maze nsenga ngira nti: “Ayii, Mana yanjye! Ndamwaye ndetse nkozwe n'isoni ku buryo ntabasha kubura amaso ngo nkurebe. Ibyaha byacu bikabije kuba byinshi, ibicumuro byacu byararundanyijwe bigera ku ijuru.


Twakurikije ba sogokuruza turacumura, twakoze ibibi twabaye abagome.


Sinigeze nteshuka ibyemezo wafashe, sinabiteshutse kuko ari wowe unyigisha.


Dore ndazerera nk'intama yazimiye, umugaragu wawe ngwino untarūre, koko sinigeze nirengagiza amabwiriza yawe.


Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane, anyitura ibihwanye n'ibyo nkora biboneye.


Twese twabuyeraga nk'intama zazimiye, buri wese yanyuraga mu nzira yishakiye, Uhoraho yamugeretseho ibicumuro byacu twese.


Twarigometse turyarya Uhoraho, twihakanye Imana yacu, twacuze imigambi yo kwambura no kugoma, twagambiriye kuvuga ibinyoma.


Ushyigikira abanezezwa no gukurikiza ubutungane, ushyigikira abakuzirikana bagakurikiza imigenzereze wabategetse. Niba waraturakariye ni uko twagucumuyeho, nyamara tuzakizwa.


Uhoraho, tuzi neza ubugome bwacu, tuzi neza ibicumuro bya ba sogokuruza, koko twagucumuyeho.


“Abantu banjye barantakira bati: ‘Nubwo ibyaha byacu bidushinja, Uhoraho, dufashe uheshe izina ryawe icyubahiro. Koko ntiduhwema kugucumuraho, imbere yawe turi abanyabyaha.


Nimureke dukorwe n'ikimwaro, isoni nizidutere kumirwa. Twe na ba sogokuruza twaracumuye, twacumuye ku Uhoraho Imana yacu. Twacumuye kuva tukiri bato kugeza ubu, ntabwo twigeze twubaha Uhoraho Imana yacu.”


Incuti zanyu zose zarabibagiwe, zarabibagiwe ntizikibitayeho, koko nabahannye nk'uhana umwanzi. Nabahannye nihanukiriye kubera ibicumuro byanyu bikabije, narabahannye kubera ibyaha byanyu byinshi.


bitewe n'ibibi abaturage baho bakoze. Barandakaje bayoboka izindi mana batazi bo na ba sekuruza, bazosereza imibavu.


Koko rero nasuzuguye amategeko y'Uhoraho, nyamara Uhoraho we ni umunyakuri. Bantu b'amahanga yose nimunyumve, nimwitegereze akababaro kanjye, dore abahungu n'abakobwa banjye bajyanywe ho iminyago.


Uhoraho, itegereze akaga ndimo, ndashengurwa n'agahinda, umutima wanjye uradihaguza kuko nakugomeye. Mu mayira inkota yatsembye abantu, mu rugo na ho urupfu rurayogoza.


“Twaracumuye turagoma, nawe Uhoraho ntiwatubabarira.”


Nyamara abayituye barenze ku byemezo nafashe, barangomeye kurusha amahanga, ntibakurikije amateka natanze kurusha ibihugu bibakikije. Bahinyuye ibyemezo nafashe, ntibakurikiza n'amateka natanze.


Abo bazarokoka bazanyibukira mu bihugu byabajyanye ho iminyago. Bazibuka uko nabahannye kubera ubwigomeke bwabo. Ni bwo bwatumye banyimūra bakayoboka ibigirwamana, kandi bazigaya ubwabo kubera ibizira bakoze.


Abisiraheli bose iyo bava bakagera bishe Amategeko yawe banga kukumvira. None kubera ibyo waduhanishije umuvumo n'akaga byanditswe mu Mategeko ya Musa umugaragu wawe, koko rero twagucumuyeho.


“Nyagasani Mana yacu, ubwo wadukuraga mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bwawe bwinshi wabaye icyamamare kugeza n'ubu, ariko twebwe ubwoko bwawe twakoze ibyaha tugucumuraho.


Ariko wowe Nyagasani Mana yacu, utugirira impuhwe ukatubabarira nubwo twakugomeye.


Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyara abana b'ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.”


Kimwe na ba sokuruza mwateshutse amabwiriza yanjye ntimwayakurikiza.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimungarukire nanjye nzabagarukira. Nyamara murambaza muti: ‘Twakugarukira dute?’ ”


Bavandimwe, muramenye ntihakagire n'umwe muri mwe wagira umutima mubi utizera bigatuma yimūra Imana nzima.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan