Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 8:2 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nagiye kubona mbona ndi i Shushani mu gihugu cya Elamu, ku ruzi rwa Ulayi hafi y'ikigo ntamenwa cy'ibwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nagiye kubona mbona ndi i Shushani mu gihugu cya Elamu, ku ruzi rwa Ulayi hafi y'ikigo ntamenwa cy'ibwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 8:2
24 Iomraidhean Croise  

Bene Semu ni Elamu na Ashūru, na Arupagishadi na Ludi na Aramu.


Amurafeli umwami wa Babiloniya, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorilawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wa Goyimu,


Ibyo Nehemiya mwene Hakaliya yakoze. Mu kwezi kwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, jyewe Nehemiya nari mu kigo ntamenwa cy'i Shushani.


Icyo gihe Umwami Ahashuwerusi yari aganje mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani,


Nuko umwami aca iteka itegeko riratangazwa, abakobwa benshi b'inkumi bakoranyirizwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani, bashyikirizwa Hegayi umurinzi w'abakobwa bagenewe umwami. Muri abo bakobwa bazanamo na Esiteri.


Ku itegeko ry'umwami intumwa zihutana izo nzandiko, maze iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Nuko umwami na Hamani baricara bica akanyota, naho umurwa wa Shushani urashoberwa, ugwa mu kantu.


Esiteri aramusubiza ati: “Ni uwo mugome Hamani, ni we mwanzi wacu udutoteza.” Hamani agirira ubwoba bwinshi imbere y'umwami n'umwamikazi.


Moridekayi asohoka mu ngoro y'umwami yambaye umwambaro wa cyami w'isine n'uw'umweru, atamirije ikamba rinini ry'izahabu mu mutwe, yiteye umwitero worohereye kandi utukura. Abatuye umurwa wa Shushani basābwa n'ibyishimo, bavuza impundu.


Uwo munsi bamenyesha umwami umubare w'abiciwe mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani.


Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa Adari, Abayahudi b'i Shushani bongera kwishyira hamwe bica abandi bagabo magana atatu. Icyakora ntibagira icyo banyaga.


Icyo gihe Nyagasani azongera akoreshe ububasha bwe, azagarura itsinda ry'abo mu bwoko bwe basigaye, abazaba basigaye muri Ashūru no mu Misiri n'i Patirosi n'i Kushi, abazaba basigaye muri Elamu no muri Babiloniya, i Hamati no mu turere twegereye inyanja.


Neretswe ibiteye ubwoba: Umugambanyi akomeje kugambana, umusahuzi na we arasahura, Abanyelamu bagabye igitero, Abamedi bagose umujyi. Uhoraho aravuze ati: “Nzazimanganya imibabaro yose yatewe na Babiloni.”


n'abami bose bo mu gihugu cya Zimuri, n'abami bose bo mu gihugu cya Elamu, n'abami bose bo mu gihugu cy'u Bumedi.


Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa kane k'umwaka wa mirongo itatu nari maze mvutse, ubwo nari hamwe n'abajyanywe ho iminyago ku nkombe y'umuyoboro w'amazi witwa Kebari, nabonye ijuru rikingutse maze Imana irambonekera.


“Umwami wa Elamu ni ho ari hamwe n'ingabo ze, akikijwe n'imva z'abantu bose baguye ku rugamba. Abo batakebwe bakwizaga iterabwoba ku isi, bagiye ikuzimu bakozwe n'isoni.


Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y'uruzi runini rwa Tigiri.


Jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byanteye ubwoba bimpagarika umutima.


uko byakurikiranye: mu ibonekerwa ryanjye nijoro ndyamye, nabonye imiyaga iturutse impande zose ihungabanya inyanja ngari.


Mu mwaka wa gatatu Umwami Belishazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli nongeye kubonekerwa.


Nubuye amaso mbona impfizi y'intama ihagaze ku nkombe y'urwo ruzi. Yari ifite amahembe abiri maremare ariko iryameze nyuma risumba iryameze mbere.


Arababwira ati: “Nimwumve neza icyo ngiye kubabwira: iyo mbatumyeho umuhanuzi, mwimenyeshereza mu ibonekerwa kandi nkamuvugishiriza mu nzozi.


Kera Imana yamenyesheje ba sogokuruza ibyayo kenshi no ku buryo bwinshi, ibatumyeho abahanuzi.


Dore uko neretswe ayo mafarasi n'abahetswe na yo: bari bambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma. Ayo makoti yari umutuku nk'uw'ikara ryaka n'ubururu nka safiro, n'umuhondo nk'amazuku. Imitwe y'amafarasi yasaga n'iy'intare, kandi mu minwa yayo havagamo umuriro n'umwotsi n'amazuku.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan