Daniyeli 8:11 - Bibiliya Ijambo ry'imana D11 Rirakomera ryigira nk'Umugaba w'izo ngabo, rimubuza gutambirwa ibitambo bya buri munsi, risenya Ingoro ye nziranenge! Faic an caibideilBibiliya Yera11 Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n'umugaba w'ingabo, rimukuraho igitambo gihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana11 Rirakomera ryigira nk'Umugaba w'izo ngabo, rimubuza gutambirwa ibitambo bya buri munsi, risenya Ingoro ye nziranenge! Faic an caibideil |
Dore wasuzuguye Nyagasani nyir'ijuru, watumije ibikoresho byo mu Ngoro ye, wowe n'ibikomangoma n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinywesha divayi. Wasingije ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye kandi bitabona ntibyumve, ntibigire n'ubwenge! Ariko Imana ikubeshejeho ikagenga n'imibereho yawe, ntiwigeze uyihesha ikuzo.
Umenye kandi usobanukirwe ibi: uhereye igihe icyemezo cyo gusana no kubaka Yeruzalemu cyatangarijwe kugeza igihe hazabaho umutegetsi washyizweho bamusīze amavuta, hazaba hashize imyaka mirongo ine n'icyenda, mu yindi myaka magana ane na mirongo itatu n'ine Yeruzalemu izubakwa bushya, imihanda n'inkuta zayo bizasanwa, ariko hazaba ari mu bihe bikomeye.