Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:10 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk'umugezi, abagaragu ibihumbi n'ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by'ibyo abantu bakoze barabibumbura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk'umugezi, abagaragu ibihumbi n'ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by'ibyo abantu bakoze barabibumbura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:10
26 Iomraidhean Croise  

Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho. Nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami, akikijwe n'ingabo zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n'ibumoso,


Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho: nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami abamarayika bose bamuhagaze iburyo n'ibumoso,


Ni nde wabasha kubarura imitwe y'ingabo zayo? Ni nde umucyo w'Imana utamurikira?


Mwa ngabo z'Uhoraho zo mu ijuru mwe, nimumusingize, nimumusingize mwebwe mumukorera mugasohoza ibyo ashaka.


Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita, imisozi iranyeganyega, itigishijwe n'uburakari bw'Imana.


Imana yacu iraje kandi ntije bucece, ibanjirijwe n'umuriro ukongora, ikikijwe n'inkubi y'umuyaga.


Mwa misozi ifite impinga nyinshi mwe, kuki mugirira ishyari umusozi Imana yitoranyirije guturaho? Nta kabuza Uhoraho azawuturaho iteka ryose.


Nguriya Uhoraho araje aturutse kure, aje afite uburakari bugurumana, imvugo ye yuzuye umujinya, ijambo rye ni nk'umuriro ukongora.


Ahagenewe gutwikira Umwami wa Ashūru hateguwe kuva kera, ni urwobo rurerure kandi rugari rwarunzwemo inkwi nyinshi, umwuka ugurumana w'Uhoraho uzazikongeza, zizaka nk'amazuku yo mu birunga.


Wa muntu wari wambaye imyambaro yera arongera ati: “Icyo gihe kizaba ari igihe cy'amakuba kitigeze kibaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w'abamarayika, akaba n'umurinzi w'ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy'Imana azarokoka.


Ariko Uwabayeho ibihe byose atabara intore ze, arazirenganura. Igihe kigeze zima ingoma.


Amaherezo urukiko rw'Imana ruzajyamo rumwambure ubutegetsi, maze butsembwe burundu.


Muzahunga munyuze muri icyo gikombe kuko kizagera ahitwa Asali. Muzahunga nka ba sokuruza ubwo bahungaga umutingito w'isi ukomeye, wabayeho ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda. Nuko Uhoraho Imana yanjye izaza ishagawe n'intore zayo ibagoboke.


“Igihe Umwana w'umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n'abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye.


agira ati: “Uhoraho yaje aturuka ku musozi wa Sinayi, yatungutse ku misozi ya Seyiri ameze nk'izuba rirashe, yamurikiye abantu be ari ku musozi wa Parani, yaturutse hagati y'abamarayika batabarika, yafashe umuriro mu kuboko kwe kw'iburyo abaha itegeko.


None se abamarayika ni iki? Bose ni ingabo zo mu ijuru zikorera Imana, zatumwe gufasha abagenewe guhabwa agakiza ho umunani.


Ahubwo mwegereye umusozi Siyoni n'umurwa w'Imana, nzima ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n'abamarayika ibihumbi n'ibihumbi bakoraniye mu mwidagaduro.


Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby'abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n'intore ze ibihumbi n'ibihumbi,


Abanyamahanga bararakaye, ariko none igihe kirageze ngo uburakari bwawe bugaragare. Ni igihe cyo gucira abapfuye imanza, no kugororera abagaragu bawe b'abahanuzi n'intore zawe zose zigutinya, ari aboroheje ari n'abakomeye. Ni igihe cyo gutsembaho abatsemba isi.”


Ndongera ndareba numva ijwi ry'abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n'ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan