Daniyeli 6:25 - Bibiliya Ijambo ry'imana D25 Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw'intare bo n'abagore babo n'abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya. Faic an caibideilBibiliya Yera25 Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n'abagore babo n'abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw'intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n'amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana25 Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw'intare bo n'abagore babo n'abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya. Faic an caibideil |
Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Nisani batumiza abanditsi b'umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ya Hamani, bazoherereza abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu n'abatware ba buri bwoko. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Bazandikaga mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi, maze bakaziteraho kashe yo ku mpeta ye.
Uwo munsi ku itariki ya makumyabiri n'eshatu z'ukwezi kwa gatatu kwa Sivani, batumiza abanditsi b'umwami bandika urwandiko rukubiyemo amabwiriza yose ya Moridekayi. Kopi zarwo bazoherereza Abayahudi n'abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu, n'abatware bo mu bihugu by'umwami uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Abayahudi na bo babandikira mu rurimi rwabo, hakurikijwe imyandikire yarwo.