Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 6:21 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ageze hafi yarwo ahamagara Daniyeli n'umubabaro mwinshi ati: “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana nzima we, mbese Imana ukorera buri gihe yashoboye kugukiza intare?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Ageze hafi y'urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n'ijwi ry'umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ageze hafi yarwo ahamagara Daniyeli n'umubabaro mwinshi ati: “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana nzima we, mbese Imana ukorera buri gihe yashoboye kugukiza intare?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 6:21
5 Iomraidhean Croise  

Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse?”


Abo bahanga basubiza umwami mu kinyarameya bati: “Nyagasani, uragahoraho! Twebwe abagaragu bawe tubwire inzozi warose maze tuzigusobanurire.”


Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w'itanura rigurumana, arahamagara ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego, bagaragu b'Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Shadaraki na Meshaki na Abedinego bava mu muriro.


Babwira Umwami Nebukadinezari bati: “Nyagasani uragahoraho!


Maze abo bagabo baravugana bati: “Nta kosa twabona ryo kurega Daniyeli, keretse dushakiye ikirego ku byerekeye amategeko y'Imana ye.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan