Daniyeli 5:2 - Bibiliya Ijambo ry'imana D2 Belishazari akiyinywa, ategeka ko bamuzanira ibikoresho byo ku meza by'izahabu n'ifeza, umukurambere we Nebukadinezari yari yarasahuye mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Kwari ukugira ngo we n'ibikomangoma bye, n'abagore be n'inshoreke ze babinyweshe. Faic an caibideilBibiliya Yera2 Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu by'izahabu n'ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu, kugira ngo umwami n'abatware be n'abagore be n'inshoreke ze babinyweshe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana2 Belishazari akiyinywa, ategeka ko bamuzanira ibikoresho byo ku meza by'izahabu n'ifeza, umukurambere we Nebukadinezari yari yarasahuye mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Kwari ukugira ngo we n'ibikomangoma bye, n'abagore be n'inshoreke ze babinyweshe. Faic an caibideil |
Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo
Dore wasuzuguye Nyagasani nyir'ijuru, watumije ibikoresho byo mu Ngoro ye, wowe n'ibikomangoma n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinywesha divayi. Wasingije ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye kandi bitabona ntibyumve, ntibigire n'ubwenge! Ariko Imana ikubeshejeho ikagenga n'imibereho yawe, ntiwigeze uyihesha ikuzo.