Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 5:12 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 5:12
16 Iomraidhean Croise  

Intore z'Imana zo mu gihugu ni zo nishimira, ni zo nishimira kuruta abatware.


Intungane iyobora abandi inzira iboneye, nyamara imigenzereze y'inkozi z'ibibi irabayobya.


Uwifata mu byo avuga agaragaza ubumenyi, umuntu udahubuka agaragaza ubuhanga.


Wowe wibwira ko uri umunyabwenge kuruta Daniyeli, utekereza ko nta banga na rimwe utahishura.


Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.


Umutware w'ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego.


Umwami abaza Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ati: “Mbese ushobora kumbwira inzozi narose n'icyo zisobanura?”


Nyagasani rero, icyo giti ni wowe gishushanya. Warakomeye uba ikirangirire, ikuzo ryawe rigera ku ijuru n'ubutegetsi bwawe bugera ku mpera z'isi.


Igiti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru kandi cyitegeye abo ku mpera z'isi.


Numvise ko ukoreshwa n'umwuka w'imana, kandi ko ufite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge bidasanzwe.


Ahubwo bambwiye ko ari wowe ubasha gusobanura amayobera no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. None rero niba ushobora gusoma iyi nyandiko ukayinsobanurira, urambikwa imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi uhabwe umwanya wa gatatu mu bwami bwanjye.”


Ashyiraho n'abayobozi batatu barimo Daniyeli kugira ngo abo bategetsi bajye babagezaho imitegekere yabo, bityo he kugira ubangamira inyungu z'umwami.


Daniyeli yarushaga cyane abandi bayobozi n'abategetsi ubwenge, ku buryo umwami yari afite umugambi wo kumwegurira ubutegetsi bw'ubwami bwe bwose.


Ibyo ni byo mparanira nshishikaye, mbikesha ububasha bwa Kristo butwarira muri jye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan