Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 3:7 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Ni yo mpamvu abantu b'amahanga yose n'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose bumvise bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'ibindi bikoresho byose bya muzika, bikubise hasi baramya ishusho y'izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nuko abantu bose bumvise amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, ab'amoko yose y'indimi zitari zimwe bubarara hasi, baramya icyo gishushanyo cy'izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Ni yo mpamvu abantu b'amahanga yose n'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose bumvise bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'ibindi bikoresho byose bya muzika, bikubise hasi baramya ishusho y'izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 3:7
15 Iomraidhean Croise  

Babiloniya yari nk'igikombe cya zahabu, yari nk'igikombe mu ntoki zanjye, yari nk'igikombe cyagenewe gusindisha amahanga. Amahanga yanyoye divayi yacyo, yarayinyoye ata ubwenge.


Nuko Umwami Nebukadinezari yikubita hasi yubamye, aha Daniyeli icyubahiro, ategeka kandi ko batura Daniyeli ibitambo n'imibavu.


Wowe ubwawe waciye iteka ko umuntu wese uzumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera n'ibindi bikoresho byose bya muzika, azikubita hasi akaramya ya shusho y'izahabu.


Nuko intumwa y'umwami irangurura ijwi iti: “Yemwe bantu b'amahanga yose n'amoko yose n'abavuga indimi izo ari zo zose mwe, nimwumve icyo mutegetswe!


Nimwumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera n'ibindi bikoresho byose bya muzika, mwikubite hasi muramye ishusho y'izahabu Umwami Nebukadinezari yahagaritse.


Umuntu wese utikubita hasi kugira ngo ayiramye, barahita bamujugunya mu itanura rigurumana.”


Ako kanya Abanyababiloniya bamwe baza kurega Abayuda.


Mu bihe byashize yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye.


Tuzi yuko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bagengwa na Sekibi.


Nuko icyo kiyoka cya kabutindi kimeneshwa mu ijuru, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani iyobya abatuye isi bose, maze kirohwa ku isi kimwe n'abamarayika bacyo.


Bityo kiyobya abatuye isi kubera ibitangaza cyemerewe gukora, gihagarikiwe na cya gikōko cya mbere. Cyabwiraga abatuye isi ngo bareme ishusho y'icyo gikōko cyakomerekejwe n'inkota, ariko kikarenga kikabaho.


Mbona umwe muri ya mitwe yacyo usa n'uwari warakomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwari rwarakize. Abatuye isi bose baratangara bakurikira icyo gikōko.


Abatuye isi yose bazakiramya, ni ukuvuga abatanditswe kuva isi ikiremwa mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'intama wishwe.


Igikōko wabonye cyahozeho kera none ntikikiriho. Ubu kigiye kuva ikuzimu kugira ngo kirimburwe. Abatuye isi batanditswe mu gitabo cy'ubugingo kuva isi ikiremwa, bazatangara babonye icyo gikōko cyigeze kubaho none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho.


Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan