Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:41 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

41 Ibirenge n'amano wabonye byari ibumba rivanze n'icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk'ukw'icyuma, nk'uko wabonye icyuma kivanze n'ibumba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

41 Kandi nk'uko wabonye ibirenge n'amano ari igice cy'ibumba ry'umubumbyi n'igice cy'ibyuma, ni ko ubwo bwami buzigabanyamo, ariko muri bwo hazaba gukomera nk'ibyuma nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

41 Ibirenge n'amano wabonye byari ibumba rivanze n'icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk'ukw'icyuma, nk'uko wabonye icyuma kivanze n'ibumba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:41
8 Iomraidhean Croise  

hanyuma hazakurikiraho ubundi bwa kane bukomeye nk'icyuma. Nk'uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabijanjagura, ni ko n'ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura ubwo bundi.


Naho amano y'icyuma n'ibumba yerekana ko igice kimwe cy'ubwami kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye.


Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk'abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo.


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.


Hanyuma ikindi kimenyetso kiboneka mu ijuru. Cyari ikiyoka cya kabutindi cy'urutuku gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi, kandi kuri buri mutwe cyari cyambaye ikamba.


Nyuma mbona igikōko giturumbutse mu nyanja. Cyari gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi. Buri hembe ryari ritamirijeho ikamba, naho kuri buri mutwe handitswe izina rituka Imana.


“Amahembe icumi wabonye na yo ni abami icumi bataratangira kwima ingoma, ariko bazahabwa ubushobozi bwo kwima ingoma, bafatanyije na cya gikōko kumara isaha imwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan