Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:2 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko umwami ahamagaza abanyabugenge n'abapfumu n'abashitsi n'abahanga mu by'inyenyeri, kugira ngo bamubwire inzozi yarose. Bamaze kugera imbere ye

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n'abapfumu, n'abashitsi n'Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko umwami ahamagaza abanyabugenge n'abapfumu n'abashitsi n'abahanga mu by'inyenyeri, kugira ngo bamubwire inzozi yarose. Bamaze kugera imbere ye

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:2
16 Iomraidhean Croise  

Mu gitondo, umwami wa Misiri akuka umutima, ahamagaza abanyabugenge n'abanyabwenge bose bo mu Misiri. Abarotorera inzozi ze, ariko ntihagira n'umwe ushobora kuzimusobanurira.


Umwami yari asanzwe ageza ikibazo cyose kirebana n'amategeko n'ubutabera ku bajyanama, n'abahanga mu by'amategeko n'umuco w'igihugu.


Nuko umwami ahamagaza abanyabwenge n'abashitsi n'abanyabugenge bo mu Misiri, na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo.


Abanyamisiri bazakuka umutima, imigambi yabo nzayihindura ubusa. Bazagisha inama ibigirwamana byabo, bazagisha inama abazimu n'abashitsi n'abapfumu.


Abantu bazababwira kugisha inama abapfumu n'abashitsi, banwigira kandi bakongorera. Barabaza bati: “Mbese ntibikwiye ko abantu biyambaza imana zabo, bakagisha inama abapfuye bagirira abazima?”


Ku bintu byose umwami yababazaga bigomba ubwenge n'ubushishozi, yasangaga babirusha incuro icumi abanyabugenge n'abapfumu bose bo mu gihugu cye.


Ntibagombaga kugira ubusembwa ku mubiri ahubwo bagombaga kugira uburanga, bagombaga kuba bajijutse, bafite ubwenge kandi ari abahanga bazi gushishoza, ku buryo bashoboraga gukora mu ngoro y'umwami. Bagombaga kwigishwa ururimi rw'Abanyababiloniya n'ibyanditse mu bitabo byabo.


Abahanga baramusubiza bati: “Nyagasani, nta muntu n'umwe ku isi washobora gusubiza icyo kibazo watubajije! Nta mwami n'umwe uko yaba akomeye kose, wigeze abaza abanyabugenge cyangwa abapfumu cyangwa abahanga mu by'inyenyeri ikibazo nk'icyo.


Daniyeli asubiza Umwami Nebukadinezari ati: “Nyagasani, amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu, cyangwa umunyabugenge cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira.


Ako kanya Abanyababiloniya bamwe baza kurega Abayuda.


Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b'i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose.


“Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!


Arangurura ijwi, ategeka ko bamuzanira abapfumu n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Abwira abo banyabwenge b'i Babiloni ati: “Umuntu wese ubasha gusoma iyi nyandiko akayinsobanurira, arambikwa imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi kandi ahabwe umwanya wa gatatu mu bwami.”


Amaherezo Abafilisiti babaza abatambyi n'abapfumu babo bati: “Isanduku y'Uhoraho tuyigenze dute? Nimutubwire uburyo tuzayisubiza mu Bisiraheli.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan