Daniyeli 12:6 - Bibiliya Ijambo ry'imana D6 Umwe muri bo abaza umuntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze mu kirere hejuru y'uruzi ati: “Ibyo bintu bitangaje bizarangira ryari?” Faic an caibideilBibiliya Yera6 Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana6 Umwe muri bo abaza umuntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze mu kirere hejuru y'uruzi ati: “Ibyo bintu bitangaje bizarangira ryari?” Faic an caibideil |
Hanyuma mbona abantu batandatu baturutse mu muryango w'Ingoro werekera mu majyaruguru, buri wese afite intwaro ye yo kurimbura. Muri bo hari umuntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara uriho igikoresho cyo kwandikisha cyagenewe umwanditsi. Binjira mu Ngoro bahagarara hafi y'urutambiro rw'umuringa.