Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ahasigaye bavandimwe, mwishimire muri Nyagasani. Sindambirwa kubandikira ibintu mbisubiramo, igihe bibafitiye akamaro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ahasigaye bavandimwe, mwishimire muri Nyagasani. Sindambirwa kubandikira ibintu mbisubiramo, igihe bibafitiye akamaro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ahasigaye, bavandimwe banjye, nimwishimire muri Nyagasani. Ntibinduhije kongera kubibandikira, kandi bibafitiye akamaro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:1
46 Iomraidhean Croise  

Nuko Abisiraheli bazana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho. Bari banezerewe cyane bavuza amahembe n'amakondera n'ibyuma birangīra, kandi bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri.


Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge, mwa bamwambaza mwe, nimwishime.


Uwo munsi barariye kandi banywera imbere y'Uhoraho banezerewe cyane. Bongera kwemeza ko Salomo mwene Dawidi ari we mwami, bamusīgira amavuta imbere y'Uhoraho kugira ngo abategeke. Sadoki na we bamusīga amavuta kugira ngo abe umutambyi.


Ahubwo nimusubire iwanyu murye ibyokurya byiza, munywe n'ibyokunywa biryoshye kandi abatagize icyo bategura na bo muboherereze amafunguro. Uyu munsi weguriwe Nyagasani Imana yacu. Ntimushavure kuko ibyishimo Uhoraho abaha, ari byo bibatera imbaraga.”


Koko rero uzanezerwa ubikesha Nyirububasha, uzareba Imana ufite icyizere.


Abisiraheli nibishimire Umuremyi wabo, abatuye Siyoni banezererwe Umwami wabo.


Mwa ntungane mwe, nimwishime munezererwe Uhoraho! Mwa bafite umutima uboneye mwese mwe, nimuvuze impundu.


Mwa ntungane mwe, nimuvugirize Uhoraho impundu. Koko birakwiye ko abafite umutima uboneye bamusingiza!


Ujye wishimira Uhoraho, na we azaguha ibyo wifuza.


Mpora ndira amanywa n'ijoro, amarira ni yo yabaye ibyokurya byanjye, abanzi banjye birirwa bambaza bati: “Mbese Imana yawe ikumariye iki?”


Mana, bacire urubanza icyaha kibahame, uburiganya bwabo bubatere gutsindwa. Ubameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi, ubameneshe kuko bakugomeye.


Uhoraho aganje ku ngoma isi niyishime, ibirwa byo mu nyanja nibinezerwe.


Muzayigosora itwarwe n'umuyaga, serwakira izayitumukana. Nyamara mwebwe muzishimira Uhoraho, muzarata Umuziranenge wa Isiraheli.”


Ndanezerewe cyane ku bw'Uhoraho, nsābwe n'ibyishimo ku bw'Imana yanjye. Yanyambitse umwambaro w'agakiza, yanyambitse ikanzu y'ubutungane, yayinyambitse nk'umukwe warimbishijwe, yayinyambitse nk'umugeni wambaye imirimbo y'agaciro.


Abagaragu banjye bazaririmbana umunezero, nyamara mwebwe muzavuza induru mubabaye cyane.


“Mwa batuye i Siyoni mwe, namwe nimunezerwe, nimunyishimire jyewe Uhoraho Imana yanyu. Dore nabahaye imvura y'umuhindo ku rugero rukwiye, nabavubiye imvura y'umuhindo n'iy'itumba nk'uko bisanzwe.


Siyoni we, ishime wiyamirire! Isiraheli we, vuza impundu. Yeruzalemu we, ishime, nezerwa ubikuye ku mutima.


Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, ni umunyambaraga azagukiza. Azagushimira anezerwe, azakwereka uko abakunda atuje, azakwishimira aririmba nko ku munsi mukuru.”


Abefurayimu bazamera nk'intwari, badabagire nk'abahaze divayi. Abana babo bazabireba banezerwe, bazishima babikesha Uhoraho.


Mujye mwishima kandi munezerwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni ko batotezaga abahanuzi b'Imana bababanjirije.


nishimiye Imana Umukiza wanjye.


Ikindi kandi, dusigaye duterwa ishema n'Imana kubera Umwami wacu Yezu Kristo waduhaye kwiyunga na yo.


Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y'amahoro n'urukundo izabana namwe.


Ahasigaye mushake amaboko kuri Nyagasani no ku bubasha bwe bukomeye.


Muzabirire aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muri kumwe n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi batuye muri mwe. Muzahasangirire ibyo mwaruhiye, mushimira Uhoraho Imana yanyu.


Muzayizihirize aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, mwishimane n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi batuye muri mwe, n'abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi muturanye.


Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.


Mugumye kwishimira muri Nyagasani. Reka mbisubiremo, nimwishime.


Ahasigaye bavandimwe, icyitwa ingeso nziza cyose n'igikwiye gushimwa cyose, ni iby'ukuri n'ibikwiye icyubahiro, ibitunganye n'ibiboneye, ibikundwa n'ibivugwa neza abe ari byo muhoza ku mutima.


Ahasigaye bavandimwe, turabasaba tubinginga mu izina rya Nyagasani Yezu ngo mujye mugenza nk'uko twabigishije, kugira ngo mushimishe Imana. Koko kandi musanzwe mubikora, noneho nimurusheho.


Bavandimwe, igihe mugezweho n'ibigeragezo by'uburyo bwose mujye mubyishimira.


Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n'umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.


Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n'impundu.


Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye.


Hana asenga agira ati: “Umutima wanjye wasābwe n'ibyishimo kubera Uhoraho, Uhoraho ni we nkesha imbaraga. Abanzi banjye mbahaye urw'amenyo, Uhoraho, ndagushimira ko wankijije.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan