Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n'ibambe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n'urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n'impuhwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n'ibambe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:1
42 Iomraidhean Croise  

Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi. Mbega ukuntu ari byiza, mbega ukuntu bishimisha iyo abavandimwe baturanye bahuje!


Ni yo mpamvu ncurangira Mowabu indirimbo y'amaganya, ndaboroga kubera Kiri-Heresi.


I Yeruzalemu hari umuntu witwa Simeyoni, akaba umugabo utunganiye Imana kandi akayubaha. Yari ategereje Uzazanira Abisiraheli agakiza. Mwuka Muziranenge yari kumwe na we,


“Sinzabasiga mwenyine nk'impfubyi, nzagaruka mbasange.


“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima kandi ntimugire ubwoba.


Ubu rero nje aho uri ariko ibyo mbivuze nkiri ku isi, kugira ngo ibyishimo byanjye bibasendere mu mitima.


Iminsi yose bagiraga umwete wo guteranira mu rugo rw'Ingoro y'Imana bahuje umutima, no gusangirira mu ngo bya kivandimwe. Uko basangiraga babaga bafite ibyishimo bicisha bugufi,


Ikoraniro ry'abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n'imigambi. Nta n'umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.


Uyiringira kandi ntabwo azakorwa n'isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasakajwe mu mitima yacu bitewe na Mwuka Muziranenge twahawe.


Bityo Mwuka adusanga dufite intege nke akatwunganira. Koko ntituzi gusenga nk'uko bikwiye, ariko Mwuka ubwe adusabira ku Mana na we aniha, kandi uko aniha nta wabona uko abivuga.


Twaba Abayahudi cyangwa se abatari Abayahudi, twaba inkoreragahato cyangwa se abishyira bakizana, twese twabatirijwe muri Mwuka umwe ngo tube ingingo z'umubiri umwe, kandi twese twahawe kunywera ku isōko imwe ari yo Mwuka w'Imana.


Buri munsi mpora mpanganye n'urupfu – bavandimwe, ibyo ni ko biri mbitewe n'ishema muntera kubera Umwami wacu Yezu Kristo.


Mbese ntimuzi yuko muri Ingoro y'Imana, na Mwuka wayo akaba atuye muri mwe?


Ariko Imana ishimwe yo iturangaza imbere, turi mu myiyereko y'ugutabaruka kwa Kristo. Ni yo ituma tugaragaza ibya Kristo ahantu hose, kugira ngo impumuro nziza yo kumumenya ikwire.


Koko muri abana bayo ndetse Imana yashyize mu mitima yacu Mwuka w'Umwana wayo, utuma tuyitakambira tuti: “Aba!” ni ukuvuga ngo: “Data!”


Nyamara imbuto ziva kuri Mwuka ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka,


Umubiri wa Kristo ni umwe, Mwuka na we ni umwe nk'uko icyo mwiringira ari kimwe, ari na cyo Imana yabahamagariye.


Imana ni yo ntanze ho umugabo ko mbakumbuye mwese, mbitewe n'urukundo rwa Kristo Yezu rundimo.


Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.


Ni ukugira ngo yaba mwe cyangwa bo, mwese mukomere mwibumbire mu rukundo, bityo mukungahazwe no gusobanukirwa mudashidikanya. Ni bwo muzamenya neza ibanga ry'Imana ari ryo Kristo.


Naho mwebwe abo Imana yitoranyirije ikabagira abantu bayo b'inkoramutima, mwambare impuhwe no kugira neza, kwicisha bugufi no kugwa neza no kwihangana.


Ibyo byombi ni ibintu bidahinduka kandi Imana yabivuze ntibasha kubeshya. Ni na byo bidukomeza cyane twebwe abamaze kuyīsunga, tugasingira ibyo twiringiye kuzahabwa.


Imana Data yabatoranyije ikurikije umugambi yagize kuva kera, Mwuka abagira intore zayo kugira ngo mwumvire Yezu Kristo, mwezwe n'amaraso yabameneye. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisesuye.


Ukurikiza amategeko y'Imana aguma muri yo, na yo ikaguma muri we. Dore icyo dukesha kumenya ko iba muri twe: ni Mwuka wayo yaduhaye.


Nta muntu wigeze arabukwa Imana, nyamara niba dukundana Imana iguma muri twe, kandi urukundo rwayo rukaba muri twe rwuzuye.


Natwe tuzi urukundo Imana idufitiye, kandi urwo rukundo turufitiye icyizere. Imana ni urukundo. Uguma mu rukundo aba aguma mu Mana, na yo ikaguma muri we.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan