Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:8 - Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Imana ni yo ntanze ho umugabo ko mbakumbuye mwese, mbitewe n'urukundo rwa Kristo Yezu rundimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Imana ni yo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Imana ni yo ntanze ho umugabo ko mbakumbuye mwese, mbitewe n'urukundo rwa Kristo Yezu rundimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu: Imana ubwayo nyitanzeho umugabo!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:8
24 Iomraidhean Croise  

Erega mfite umurengezi mu ijuru! Koko rero umurengezi wanjye ari mu ijuru.


Ni yo mpamvu ncurangira Mowabu indirimbo y'amaganya, ndaboroga kubera Kiri-Heresi.


Uhoraho, itegereze uri mu ijuru urebe, turebe uri mu Ngoro yawe nziranenge. Umwete wawe n'ubutwari bwawe biri hehe? Ntukitugaragariza urukundo n'imbabazi.


Urubyaro rwa Efurayimu ni abana nkunda, ni abana banjye natonesheje. Iyo bibaye ngombwa ndabahana, ndabahana nubwo mbahoza ku mutima. Nkomeza kubakunda, sinakwihanganira kutabagirira impuhwe.” Uko ni ko Uhoraho avuze.


Imana yacu igira impuhwe n'imbabazi, izatugezaho urumuri ruvuye mu ijuru ruturasire nk'izuba,


Imana nkorera n'umutima wanjye wose, namamaza Ubutumwa bwerekeye Umwana wayo, ni yo ntanzeho umugabo ko mpora mbazirikana


Ibyo mbabwira ni ukuri, ndi uwa Kristo sinabeshya. Mbyemejwe kandi n'umutima wanjye, uyoborwa na Mwuka Muziranenge.


Koko rero twishimira ibihe tugiramo intege nke mwe mugakomera. Ni yo mpamvu duhora tubasabira kugira ngo mube indakemwa.


Mu mibanire yacu namwe si twe twizigamye ahubwo ni mwe.


Ni icyo cyatumye arushaho kubakunda, cyane cyane iyo yibutse uko mwumviye ibyo yababwiye n'uburyo mwamwakiriye mutinya kandi muhinda umushyitsi.


Ibyo mbandikiye ni ukuri, Imana ni yo ntanze ho umugabo.


Koko mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwemera Kristo,


Bana banjye, nk'uko umubyeyi uri ku nda ababazwa n'ibise, ni ko nanjye ibyanyu bimbabaza kugeza igihe Kristo agaragariye muri mwe.


Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n'ibambe?


Yari abakumbuye mwese kandi ababajwe cyane n'uko mwumvise ko arwaye.


Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe kamba natsindiye kandi nishimira, nimuhagarare kigabo bakundwa, mukomere muri Nyagasani.


Ndifuza ko mumenya ukuntu mbarwanira inkundura, mwebwe n'ab'i Lawodiseya ndetse n'abandi bose batigeze banca iryera.


Naho mwebwe abo Imana yitoranyirije ikabagira abantu bayo b'inkoramutima, mwambare impuhwe no kugira neza, kwicisha bugufi no kugwa neza no kwihangana.


Nk'uko mubizi ntabwo twigeze tubabwira amagambo yo kubacacura, nta n'ubwo twigeze tugira igitekerezo cyo kubashakaho inyungu. Imana ni yo dutanze ho umugabo.


Kubera ubwuzu twari tubafitiye, uretse no kubagezaho Ubutumwa bwiza bw'Imana, twari no guhara amagara yacu ari mwebwe tubigiriye. Rwose mwari mwatubereye incuti magara.


Iyo nibutse amarira yawe nifuza cyane kongera kukubona, kugira ngo ngire ibyishimo bihebuje.


Ndamukoherereje rero nguwo ni ubura bwanjye.


Nyabuneka muvandimwe, ungirire ubwo buntu kubera Nyagasani, bityo uraba ufatanyije na Kristo kundema agatima.


Mbese niba umuntu ari umukungu, akabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe ngo agire icyo amufashisha, yabasha ate kuvuga ko afite urukundo rw'Imana?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan