Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Obadiya 1:9 - Bibiliya Ijambo ry'imana

9 “Mwa batuye i Temani mwe, intwari zanyu zizashya ubwoba, ingabo z'igihugu cya Edomu zose zizashirira ku icumu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n'icyorezo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 “Mwa batuye i Temani mwe, intwari zanyu zizashya ubwoba, ingabo z'igihugu cya Edomu zose zizashirira ku icumu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Temani nawe, intwari zawe zizashya ubwoba, ku buryo muri icyo cyorezo, icyitwa umuntu cyose kizatsembwa ku musozi wa Ezawu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Obadiya 1:9
19 Iomraidhean Croise  

Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefo, na Gātamu na Kenazi.


Yobabu amaze gupfa yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n'Abatemani.


Incuti eshatu za Yobu ari zo Elifazi w'Umutemani, na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati bamenya amakuba yamugwiririye. Bava iwabo bajya kumuhumuriza no kumukomeza.


None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Edomu, nimwumve ibyo yagambiriye ku batuye Temani: koko rero bazabakurubana nk'ukurura amatungo, bazatuma igihugu cyabo gitsembwa.


Dore umwanzi aje ameze nka kagoma iguruka, irambuye amababa hejuru y'umurwa wa Bosira. Icyo gihe imitima y'intwari z'Abedomu izaba nk'umutima w'umugore uribwa n'ibise.


Ubu ni ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo bwagenewe Abedomu. Mbese i Temani ntihakirangwa abanyabwenge? Mbese abanyabwenge baho ntibagitanga inama? Ese ubwenge bwabo bwarayoyotse?


Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nzahana Abedomu, ntsembe abantu n'amatungo mu gihugu maze ngihindure ikidaturwa, uhereye i Temani ukageza i Dedani, abaturage baho bazatsembwa n'intambara.


Nzaha inkongi umujyi wa Temani, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'i Bosira.”


uwo munsi n'intwari kabuhariwe izahunga imbokoboko!” Uko ni ko Uhoraho avuga.


Ababohoje igihugu bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni bategeke igihugu cya Edomu, kandi Uhoraho ni we uzaba ari umwami.


“Abajura cyangwa abasahuzi baramutse babateye nijoro, basahura ibyo bishakiye gusa. Abasaruzi na bo baramutse baje kwiba mu mizabibu yanyu, babasigira nibura utubuto two guhumba, nyamara abanzi banyu bazabasiga iheruheru.


Dore ingabo zanyu zifite ubwoba kurusha abagore! Imipaka yanyu abanzi barayuguruye, umuriro wakongoye ibihindizo by'amarembo yanyu.


Dore Imana nziranenge iturutse i Temani, inyuze ku musozi wa Parani. Kuruhuka Ikuzo ryayo risesuye ijuru, isi yuzuye ishimwe ry'abayisingiza!


ntimuzabarwanye. Sinzabaha n'ahangana urwara ku gihugu cyabo, kuko imisozi ya Seyiri nayihaye Ezawu ho gakondo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan