Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Obadiya 1:3 - Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Mwirata ko mutuye mu bitare ahantu hirengeye, muribwira muti: ‘Nta wabasha kutumanurayo!’ Nyamara ubwirasi bwanyu bwarabashutse!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by'urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Mwirata ko mutuye mu bitare ahantu hirengeye, muribwira muti: ‘Nta wabasha kutumanurayo!’ Nyamara ubwirasi bwanyu bwarabashutse!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ubwibone bwawe bwarakuyobeje, wowe wibera mu buvumo, ukanatura ahirengeye, wowe wibwira mu mutima wawe, uti «Ku isi ni nde wampangara?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Obadiya 1:3
21 Iomraidhean Croise  

Ni cyo cyatumye Ezawu ari we Edomu, ajya gutura mu misozi ya Seyiri.


Amasiya amarira ku icumu Abedomu ibihumbi icumi mu kibaya cy'Umunyu, atera umudugudu wa Sela arawigarurira. Kuva ubwo witwa Yokitēli kugeza na n'ubu.


Amasiya amaze gukomera bihagije atabarana n'ingabo ze mu kibaya cy'Umunyu, bahatsinda ingabo ibihumbi icumi z'Abedomu.


Abayuda bafata abantu ibihumbi icumi babajyana hejuru y'urutare barabahanantura, bose baravunagurika.


Nubwo igihagararo cye cyakora ku ijuru, umutwe we ugakabakaba ku bicu,


Agasuzuguro kaganisha ku ukurimbuka, naho ubwirasi buganisha ku rupfu.


Ubwirasi bukururira umuntu urupfu, kwiyoroshya bizanira umuntu icyubahiro.


Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa, nyamara uwicisha bugufi azahabwa ikuzo.


Ab'i Yeruzalemu baravuga bati: “Twumvise bavuga ubwirasi bukabije bw'Abamowabu, twumvise bavuga ubwibone bwabo n'agasuzuguro kabo, twumvise bavuga ukwishyira hejuru kwabo kutagira umumaro.”


Dore ubu ni mwebwe abatuye Yeruzalemu muramukiwe, mwebwe abatuye hejuru y'akabande, mwebwe abatuye mu rutare. Muravuga muti: ‘Ni nde uzadutera? Ni nde uzadusanga mu bwihisho bwacu?’


None rero ntimuzishuke ngo mwibwire ko Abanyababiloniya bagiye ubutazagaruka, nyamara ntaho bazajya!


Mwa Bamowabu mwe, nimuve mu mijyi, nimuyivemo muhungire mu bitare, nimube nk'inuma yarika mu rwinjiriro rw'ubuvumo.


Iterabwoba n'ubwirasi bwawe byaragushutse, wibera mu buvumo bwo mu bitare. Uba mu mpinga z'imisozi, wishyize ahirengeye nka kagoma, nyamara nzagucisha bugufi.


Kuki mwiratana ibibaya byanyu birumbuka? Mwa bagome mwe, mwishingikiriza ku butunzi bwanyu, muravuga muti: ‘Ni nde wahangara kudutera?’ ”


Ubucuruzi bwawe bwo hirya no hino bwagukururiye ubugome n'ibyaha. Ni yo mpamu nagukojeje isoni nkakuvana ku musozi wanjye, maze umukerubi wakurindaga arakumenesha uva muri ya mabuye arabagirana.


Nubwo Abedomu ari bo abakomoka kuri Ezawu bavuga bati: “Imijyi yacu yarashenywe ariko tuyigarukemo tuyisane”, nyamara Uhoraho Nyiringabo we aravuga ati: “Nibayubake nzayisenya. Bazitwa ‘Ishyanga ry'abagome, abantu Uhoraho ahora arakariye.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan