Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:2 - Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Barakajwe cyane n'uko Petero na Yohani bigisha abantu, bagatangaza ko abapfuye bazuka babihereye kuri Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 bababajwe cyane n'uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw'abapfuye kwabonetse kuri Yesu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Barakajwe cyane n'uko Petero na Yohani bigisha abantu, bagatangaza ko abapfuye bazuka babihereye kuri Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Bari barakajwe cyane no kubona bigisha rubanda kandi banamamaza izuka ry’abapfuye, bahereye kuri Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:2
18 Iomraidhean Croise  

Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni bamenye ko naje, bababazwa cyane n'uko habonetse umuntu wo kwita ku nyungu z'Abisiraheli.


Abayahudi babonye icyo kivunge cy'abantu ishyari rirabashengura, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga baranamusebya.


Bamwe mu bahanga b'Abepikuri n'Abasitowiki batangira kumugisha impaka. Bamwe bakabaza bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?” Abandi bati: “Arasa n'uvuga iby'imana z'inzaduka.” Icyatumye bavuga batyo ni uko bumvise Pawulo atangaza Kristo n'ukuzuka.


Icyo gihe ni bwo mu mujyi wa Efezi habyutse imvururu zitoroshye kubera Inzira ya Nyagasani.


uretse iri jambo navugiye muri bo ndanguruye nti: ‘Ubu munshyize mu rubanza kuko nemera ko abapfuye bazazuka!’ ”


ko Kristo yagombaga kubabazwa agapfa maze akaba ubimburiye abandi kuzuka, akava mu bapfuye ngo atangaze ko ari we rumuri rumurikira Abayahudi ndetse n'amahanga yose.”


Kuki mwihandagaza muvuga muti: ‘Ntibishoboka ko Imana yazura abapfuye?’


Nuko uwo Mugaba w'ubugingo we muramwica, ariko Imana iramuzura. Ni twe bagabo bo kubihamya.


Umutambyi mukuru na bagenzi be bose bo mu ishyaka ry'Abasaduseyi bashengurwa n'ishyari.


Niba kandi Mwuka w'Imana yazuye Yezu mu bapfuye abatuyemo, iyo Mana yazuye Kristo Yezu izabeshaho n'imibiri yanyu ipfa, ikoresheje Mwuka wayo utuye muri mwe.


Buri wese azabigeraho mu rwego rwe. Habanje umuganura wo kuzuka ari we Kristo, noneho abayobotse Kristo bazabona kuzuka igihe azaba aje.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan