Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Igihe Petero na Yohani bakivugana n'abantu, abatambyi n'umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'Abasaduseyi baba baraje, babahagarara iruhande.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bakivugana n'abantu, abatambyi bazana aho bari n'umutware w'urusengero n'Abasadukayo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Igihe Petero na Yohani bakivugana n'abantu, abatambyi n'umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'Abasaduseyi baba baraje, babahagarara iruhande.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Igihe Petero na Yohani bariho babwira rubanda, abaherezabitambo, umutegeka w’Ingoro n’Abasaduseyi baraza, barabegera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:1
20 Iomraidhean Croise  

Noneho abigishwa basobanukirwa ko atari umusemburo w'imigati yababwiraga kwirinda, ahubwo ko ari uw'inyigisho z'Abafarizayi n'Abasaduseyi.


Bamutumaho abigishwa babo hamwe n'abo mu ishyaka rya Herodi bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha abantu inzira y'Imana mu kuri nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe.


Ariko abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango bemeza rubanda gusaba Umutegetsi ngo abarekurire Baraba, yicishe Yezu.


Abakuru bo mu batambyi hamwe n'abigishamategeko n'abakuru b'imiryango, na bo bamushinyaguriraga bamuseka bati:


Yohani abonye Abafarizayi n'Abasaduseyi benshi baje kubatizwa arababwira ati: “Mwa rubyaro rw'impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw'Imana bwegereje?


Umunsi umwe Yezu yigishirizaga rubanda mu rugo rw'Ingoro y'Imana atangaza Ubutumwa bwiza, abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko hamwe n'abakuru b'imiryango baramusanga,


Ajya kuvugana n'abakuru bo mu batambyi n'abatware b'abarinzi b'Ingoro y'Imana, bumvikana uburyo azabashyikiriza Yezu.


Mwibuke iri jambo nababwiye nti; ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Ubwo bantoteje bazabatoteza namwe. Niba barakurikije inyigisho zanjye n'izanyu bazazikurikiza.


Nuko Yuda ajyayo ayoboye igitero cy'abasirikari n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, batumwe n'abakuru bo mu batambyi hamwe n'Abafarizayi. Bari batwaye imuri n'amatara n'intwaro.


Basanga Ana Umutambyi mukuru na Kayifa, na Yohani na Alegisanderi n'abo mu muryango w'Umutambyi mukuru bose.


Umutambyi mukuru na bagenzi be bose bo mu ishyaka ry'Abasaduseyi bashengurwa n'ishyari.


Babyumvise batyo umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abakuru bo mu batambyi, birabayobera bibaza uko bizagenda.


Uwo mutware ajyana n'abarinzi, bazana Intumwa batazakuye kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye.


Bahuruza rubanda n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko, maze baraza basumira Sitefano bamujyana mu rukiko rw'ikirenga.


Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza gukwira, umubare w'abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n'abatambyi benshi cyane barumvira bemera Kristo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan