Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Umunsi mukuru wa Pentekote ugeze bose bari bakoraniye hamwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Umunsi mukuru wa Pentekote ugeze bose bari bakoraniye hamwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:1
23 Iomraidhean Croise  

Mu Buyuda na ho Imana ituma bahuza umutima wo kubahiriza itegeko ry'umwami n'ibyegera bye, bashingiye ku ijambo ry'Uhoraho.


Abaririmbyi n'abacuranzi bose hamwe bahuzaga amajwi bahimbaza kandi bashima Uhoraho. Baririmba iyo ndirimbo iherekejwe n'inanga n'ibindi bicurangisho bagira bati: “Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Bakiririmba igihu cyuzura Ingoro y'Uhoraho,


Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi. Mbega ukuntu ari byiza, mbega ukuntu bishimisha iyo abavandimwe baturanye bahuje!


Kandi mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura rya mbere, ari ryo ry'ibinyampeke. Mu mpera z'impeshyi, mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura ry'imbuto.


“Mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura rya mbere ari ryo ry'ibinyampeke, naho mu mpera z'impeshyi mwizihize iminsi mikuru y'isarura ry'imbuto.


Nzabaha guhuza imigambi n'ibitekerezo bitume bahora banyubaha, kugira ngo bamererwe neza bo ubwabo n'abazabakomokaho.


“Nzatuma abanyamahanga bahinduka, aho gusenga ibigirwamana ni jye bazasenga. Bose bazantakambira jyewe Uhoraho, bazanyoboka bahuje umutima.


Yohani we yabatirishaga amazi, ariko mu minsi mike muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.”


Icyakora Mwuka Muziranenge nabazaho muzahabwa ububasha. Bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye i Yeruzalemu no muri Yudeya hose, no muri Samariya ndetse no kugeza ku mpera z'isi.”


Iminsi yose bagiraga umwete wo guteranira mu rugo rw'Ingoro y'Imana bahuje umutima, no gusangirira mu ngo bya kivandimwe. Uko basangiraga babaga bafite ibyishimo bicisha bugufi,


Pawulo yari yaragennye gukomezanya n'ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote.


Babyumvise bose bahita basenga Imana bashyize hamwe bati: “Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose.


Bamaze gusenga ahantu bari bakoraniye haratigita. Bose buzura Mwuka Muziranenge maze batangaza Ijambo ry'Imana bashize amanga.


Ikoraniro ry'abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n'imigambi. Nta n'umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.


Intumwa zikomeza gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byinshi muri rubanda, kandi bose bajyaga bakoranira ku ibaraza rya Salomo bahuje umutima.


kugira ngo mwese mube muhurije hamwe muvuga kimwe, bityo muheshe ikuzo Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo.


Nzaguma ino muri Efezi kugeza mu gihe cya Pentekote.


Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza.


Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n'inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan