Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 1:9 - Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Amaze kuvuga atyo azamurwa bamureba, igicu kiramubakingiriza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Amaze kuvuga atyo azamurwa bamureba, igicu kiramubakingiriza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 1:9
17 Iomraidhean Croise  

Imana yazanye n'amagare y'intambara atabarika, ni ibihumbi n'ibihumbi Nyagasani yavuye ku musozi wa Sinayi ataha mu Ngoro ye.


Uhoraho abwira Musa ati: “Nzaza aho uri ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe, maze bajye bahora bakugirira icyizere.” Nuko Musa asubiriramo Uhoraho igisubizo cy'abantu,


Uhoraho amanuka mu gicu ahurira na Musa ku musozi, avugira izina rye imbere ye ati: “Ndi Uhoraho”.


Ubu ni ubutumwa bwagenewe Misiri. Dore Uhoraho agiye mu Misiri, aragendera ku gicu cyihuta cyane, ibigirwamana byo mu Misiri birahinda umushyitsi imbere ye, Abanyamisiri bacitse intege.


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.


Nyagasani Yezu amaze kubabwira ibyo ajyanwa mu ijuru, yicara ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana.


Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite ububasha n'ikuzo ryinshi.


Noneho se byamera bite mubonye Umwana w'umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere?


Barababaza bati: “Yemwe bagabo bo muri Galileya, ni iki kibahagaritse aho mwitegereza ku ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanywa mu ijuru, azagaruka nk'uko mumubonye ajyayo.”


kugeza ku munsi ajyanywe mu ijuru. Ibyo bitaraba yagize ibyo amenyesha abo yari yaratoranyije kuba Intumwa ze, akoresheje Mwuka Muziranenge.


Nyuma natwe abazaba bakiriho duhite tuzamuranwa na bo mu bicu, dusanganire Nyagasani mu kirere maze tuzabane na we iteka ryose.


Nta wabihakana, ibanga ryo kubaha Imana rirakomeye. Uwo rivuga yagaragajwe ari umuntu, avugwa ko ari intungane na Mwuka w'Imana, arangamirwa n'abamarayika, yamamazwa mu mahanga, yemerwa n'abo ku isi, ajyanwa mu ijuru, ahabwa ikuzo.


Dore aje ku bicu, umuntu wese azamubona ndetse n'abatoboye umubiri we bazamubona. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo ku bwe. Koko bizaba bityo! Amina.


Abo bahanuzi bumva ijwi ry'uvugira mu ijuru avuga cyane ati: “Nimuzamuke muze hano!” Baherako bazamukira mu gicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba.


Abo ni abatigeze biyandurisha kuryamana n'abagore, ahubwo barinze ubusore bwabo. Abo ni bo bagenda bashagaye Umwana w'intama aho agiye hose. Ni abacunguwe bavanywe mu bantu, kugira ngo babe umuganura w'Imana n'uw'Umwana w'intama.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan