Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:7 - Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Muvandimwe, urukundo rwawe rwanteye ibyishimo, rundema n'agatima kuko wahumurije intore z'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n'urukundo rwawe, n'uko waruhuye imitima y'abera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Muvandimwe, urukundo rwawe rwanteye ibyishimo, rundema n'agatima kuko wahumurije intore z'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Koko, muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye, kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:7
11 Iomraidhean Croise  

Ari jye ari namwe baturemye agatima. Mujye mushima abameze batyo.


Uko mwifashe bamaze kurubasomera byaraduhumurije. Erega si uguhumurizwa gusa ahubwo twarushijeho kwishima, tubonye ukuntu Tito yari anezerewe kubera ko mwese mwamuremye agatima.


Mbafitiye icyizere cyinshi kandi koko muntera ishema ryinshi. No mu makuba yose twagize Imana irushaho kumpumuriza, ngasābwa n'ibyishimo.


twibuka iteka imbere y'Imana Data ibikorwa byiza muterwa no kwemera Kristo, n'imvune muterwa n'urukundo no kwihangana kwanyu gukomoka ku kwiringira Umwami wacu Yezu Kristo.


Dore indi mpamvu ituma natwe tudahwema gushimira Imana: igihe twabamenyeshaga Ijambo ryayo ntabwo mwaryakiriye nk'ijambo ry'abantu, ahubwo mwemeye ko ari Ijambo ry'Imana kandi ni ryo koko, ni na ryo rigira imbaraga muri mwebwe abemera Kristo.


Mwebwe muri mu badutera kwiringira no kwishima, muri n'ikamba ryo gutsinda tuziratana imbere y'Umwami wacu Yezu, ubwo azaba aje.


Twabashimira Imana dute? Twayitura dute umunezero mwinshi duterwa namwe imbere yayo?


Nyagasani nagirire neza urugo rwa Onesiforo, kuko yampumurije kenshi ntaterwe isoni n'ingoyi ndiho.


Nyabuneka muvandimwe, ungirire ubwo buntu kubera Nyagasani, bityo uraba ufatanyije na Kristo kundema agatima.


Nishimiye cyane kubona bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri kw'Imana, bakurikije itegeko twahawe n'Imana Data.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan