Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:22 - Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Si ibyo gusa, muntegurire n'icumbi kuko niringira ko Imana yumvise amasengesho yanyu, ikazangarura muri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Kandi n'ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw'amasengesho yanyu muzampabwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Si ibyo gusa, muntegurire n'icumbi kuko niringira ko Imana yumvise amasengesho yanyu, ikazangarura muri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Byongeye kandi, untegurire n’icumbi, kuko nizeye ko bazandekura nkabagarukira mbikesheje amasengesho yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:22
13 Iomraidhean Croise  

arambwira ati: ‘Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere y'umwami w'i Roma kandi dore Imana ikugiriye neza, igusezeranyije kugukiza wowe n'aba bose mufatanyije urugendo.’


Basezerana na we umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze haza benshi bamusanga aho acumbitse. Pawulo ahera mu gitondo ageza nimugoroba arabasobanurira. Abatangariza iby'ubwami bw'Imana agerageza no kubemeza ibyerekeye Yezu, Amategeko ya Musa n'ibyanditswe n'abahanuzi aba ari byo atanga ho umugabo.


Noneho ubwo nzajya muri Esipaniya, nizeye ko nzanyura iwanyu nkabasura kandi mukamfasha mu by'urwo rugendo, ariko tumaranye akanya gato nkabashira urukumbuzi.


kuko namwe mufatanyije natwe mukaba mudusabira! Bityo kubera amasengesho y'abantu benshi, Imana izatugirira ubuntu bitume benshi bayishimira ku bwacu.


Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo.


Ubundi kandi ndemeza ko Nyagasani nabishaka, ntazatinda kuza iwanyu.


Ndabinginze murusheho kunsabira, kugira ngo Imana ingarure iwanyu bidatinze.


Mumenye kandi ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe. Naramuka angezeho vuba tuzazana kubasura.


Mujye mubwirana ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukire indwara. Isengesho ry'umuntu w'intungane rigira ububasha, kandi Imana irikoresha umurimo wayo.


Nubwo mfite byinshi nabandikira, ariko sinshatse kubibamenyesha nkoresheje urupapuro na wino. Ahubwo niringiye kuzaza iwanyu nkabibabwira imbonankubone, kugira ngo twishimane bihagije.


Ahubwo niringiye kuzakubona bidatinze maze tuvugane imbonankubone.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan