Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:16 - Bibiliya Ijambo ry'imana

16 atakiri umugaragu w'inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w'inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by'umubiri no ku by'Umwami wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 atakiri umugaragu w'inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w'inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:16
10 Iomraidhean Croise  

Mwe ntimugakunde ko babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa naho mwebwe mwese mukaba muri abavandimwe.


Nuko Ananiya aragenda. Ageze mu nzu arambika ibiganza kuri Sawuli, aramubwira ati: “Muvandimwe Sawuli, Nyagasani wakubonekeye uri mu nzira uza ino, akuntumyeho kugira ngo uhumuke kandi wuzuzwe Mwuka Muziranenge.”


Uwahamagawe na Nyagasani ari inkoreragahato aba avanywe mu buja na Nyagasani. Bityo rero n'uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristo.


Namwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi ku buryo bwose, atari ugukorera ijisho ngo mubashimishe, ahubwo mubikore mubikuye ku mutima mutinya Shobuja mukuru, ari we Nyagasani.


Abafite ba shebuja bemera Kristo ntibakabasuzugure, bitwaza ko ari abavandimwe babo muri Kristo. Ahubwo barusheho gukora bavunika, kuko abafashwa n'umurimo wabo mwiza ari abo bakunda bahuje kwemera Kristo. Dore ibyo ugomba kwigisha no kugiramo abandi inama:


Bavandimwe, Imana yarabatoranyije ibahamagarira guhabwa umugabane w'ibyiza by'ijuru. Nuko rero nimuzirikane Yezu, uwo Imana yagize Intumwa yayo n'Umutambyi mukuru, kandi akaba ari we dukesha kwemera ibyayo mu ruhame.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristo aba abaye umwana w'Imana, kandi umuntu wese ukunda umubyeyi aba akunda n'urubyaro rwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan