Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:14 - Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:14
10 Iomraidhean Croise  

Mana yanjye, nzi ko ugenzura ibyo umuntu atekereza, ukishimira ibitunganye. Ibi bintu byose naguhaye, nabigutuye ku bushake kandi mfite umutima utunganye. Niboneye uko abantu bawe bakoraniye hano bagutuye amaturo babishaka kandi babyishimiye.


Umunsi uzakoranya ingabo zawe, abantu bawe bazitanga babikunze, bazaba bisukuye biboneje. Abasore bazakugeraho kare, bazindutse nk'ikime cyo mu museso.


Iyo mba nkora uyu murimo ari jye wawihitiyemo, nagombaga kuwuhemberwa. Ariko ubwo atari jye biturukaho, ni ngombwa ko nkora umurimo Imana yanshinze.


Ni nde waba umusirikari akitunga? Ni nde watera ibiti by'imizabibu ntarye imbuto zabyo? Ni nde waragira ubushyo bw'inka ntanywe amata?


Erega si twe tubagenga ku byerekeye ibyo kuyoboka Kristo – musanzwe mukomeye kuri we! Ahubwo dukorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.


Koko rero iyo umuntu atanganye ubwuzu, Imana yemera ituro rye uko arifite itamutezeho icyo adafite.


Ni cyo cyatumye mbona ko ari ngombwa gusaba abo bavandimwe ngo bambanzirize kuza iwanyu, kugira ngo batunganye ibyerekeye imfashanyo mwiyemeje gutanga. Nuko rero nzasange mwarayiteguye, bityo bigaragare ko mwatanganye ubwuzu mudahatwa.


Buri muntu wese akwiriye gutanga icyo yiyemeje, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda umuntu utanga anezerewe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan