Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:7 - Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nyagasani, uri intungane! Naho twebwe kugeza ubu twakozwe n'isoni baba twebwe Abayuda, baba abaturage b'i Yeruzalemu ndetse Abisiraheli bose, baba aba hafi cyangwa aba kure mu bihugu byose wadutatanyirijemo. Tumerewe dutyo kubera ko twaguhemukiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nyagasani, gukiranuka ni ukwawe ariko ibyacu ni ugukorwa n'isoni, nk'uko bibaye ubu ku Bayuda n'abaturage b'i Yerusalemu, n'Abisirayeli bose ba bugufi n'abatuye kure mu bihugu byose, aho wabirukaniye ubahoye ibicumuro bagucumuyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nyagasani, uri intungane! Naho twebwe kugeza ubu twakozwe n'isoni baba twebwe Abayuda, baba abaturage b'i Yeruzalemu ndetse Abisiraheli bose, baba aba hafi cyangwa aba kure mu bihugu byose wadutatanyirijemo. Tumerewe dutyo kubera ko twaguhemukiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:7
34 Iomraidhean Croise  

Koko rero Mana yacu, ibyatubayeho byazanywe n'ibikorwa byacu bibi n'ibicumuro byacu bikomeye. Nyamara waciye inkoni izamba ntiwaduhana ukurikije ibyaha twakoze, ahubwo udusiga turi itsinda ry'abasigaye.


Uhoraho Mana ya Isiraheli, koko uri intabera no muri iyi minsi waradusize tuba itsinda ry'abasigaye. Nubwo ibicumuro byacu biduhama turi imbere yawe, nyamara ntitwari dukwiye kuguhagarara imbere.”


Muri ibyo byose byatugezeho twese, wagaragaje ko uri intabera n'indahemuka, naho twebwe twagiye duhemuka.


Uhoraho, uri intungane, ibyemezo wafashe na byo biraboneye.


Watumye abanyamahanga batugira iciro ry'imigani, ab'andi moko batuzunguriza umutwe.


Unsubizemo ibyishimo by'uko wankijije, unshyigikire kubera ubuntu ugira.


Nyuhagira rwose umareho ibibi nakoze, unsukure umpanagureho icyaha cyanjye.


Icyo gihe Nyagasani azongera akoreshe ububasha bwe, azagarura itsinda ry'abo mu bwoko bwe basigaye, abazaba basigaye muri Ashūru no mu Misiri n'i Patirosi n'i Kushi, abazaba basigaye muri Elamu no muri Babiloniya, i Hamati no mu turere twegereye inyanja.


Abakora amashusho y'ibigirwamana bazakorwa n'isoni, abo bose bazakorwa n'ikimwaro.


Uhoraho we, uri intungane, nyamara mfite icyo ngushinja. Koko rero ndashaka kukubaza ibyerekeye ubutabera. Ni kuki imikorere y'abagome ibahira? Ni kuki abahemu bahirwa?


Ku ngoma ye u Buyuda buzishyira bwizane, Isiraheli izaba mu mutekano, azitwa Uhoraho ari we butungane bwacu.”


Nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo ku isi azashya ubwoba. Bazahinduka urw'amenyo babe iciro ry'imigani, bazaba ba ruvumwa ahantu hose nzabatatanyiriza.


Nimureke dukorwe n'ikimwaro, isoni nizidutere kumirwa. Twe na ba sogokuruza twaracumuye, twacumuye ku Uhoraho Imana yacu. Twacumuye kuva tukiri bato kugeza ubu, ntabwo twigeze twubaha Uhoraho Imana yacu.”


kubera ibibi byose bikorwa n'Abisiraheli n'Abayuda, n'abami babo n'abayobozi babo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo, n'abantu bo mu Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu ku buryo bandakaza.


Icyo gihe u Buyuda buzarokoka na Yeruzalemu ibe mu mutekano. Yeruzalemu izahimbwa ngo ‘Uhoraho ni we Murengezi wacu.’ ”


kigose Yeruzalemu nk'uko abarinzi bakikiza umurima’, koko abantu baho baranyimūye.


Ubwo se ni jyewe bababaza, cyangwa ni bo ubwabo bibabaza bikoza isoni?”


Ibyo bizatuma wibuka ibibi wakoze maze ukorwe n'isoni kandi wumirwe, nyamara nzakubabarira ibyo wakoze byose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.


Muzibuka ingeso zanyu mbi n'ibibi mwakoze, mukorwe n'isoni kubera ibicumuro byanyu n'ibizira mwakoze.


Ababyeyi bazarira abana babo muri wowe rwagati, abana na bo bazarya ababyeyi babo. Nzabacira urwo gupfa, abarurokotse mbatatanyirize mu mpande zose z'isi.’ ”


Abari kure bazicwa n'icyorezo, abari hafi bazazira intambara, abarokotse bazicwa n'inzara. Nzabamariraho uburakari bwanjye bwose.


Koko Uhoraho Mana yacu, nta cyari kukubuza kuduteza ibyo byago kuko uri intungane mu byo ukora byose. Naho twebwe ntabwo twakumviye.


Mana yanjye, tega amatwi wumve! Ngaho reba akaga twagize n'ak'umurwa wakweguriwe. Turagutakambira tutishingikirije ubutungane bwacu, ahubwo twishingikirije impuhwe zawe nyinshi.


Koko Uhoraho, twebwe n'abami bacu n'abategetsi bacu na ba sogokuruza, dukozwe n'isoni kubera ko twagucumuyeho.


“Nzategeka Abisiraheli bayungururirwe mu mahanga yose, bizamera nk'uko bayungurura ifu ntihagire igiheri gihita.


Mbese ibyo mwakoraga kera byabamariye iki, ko ubu mugira n'isoni zo kubyibuka? Koko kandi ibyo bikorwa bigeza umuntu ku rupfu.


Uhoraho ni urutare rudukingira, ibyo akora biratunganye. Imigenzereze ye yose yuje ubutabera, ni Imana yo kwiringirwa itagira amakemwa, ni Imana y'ukuri kandi itunganye.


Abake cyane bazacika ku icumu bo muri mwe, Uhoraho azabatatanyiriza mu mahanga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan