Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:4 - Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nsenga Uhoraho Imana yanjye, nemera ko twakoze ibyaha. Naravuze nti: “Nyagasani Mana, wowe ukomeye kandi ufite igitinyiro, ukomeza Isezerano ryawe ukagirira neza abagukunda bagakurikiza amabwiriza yawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira nti “Nyagasani Mana nkuru y'igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nsenga Uhoraho Imana yanjye, nemera ko twakoze ibyaha. Naravuze nti: “Nyagasani Mana, wowe ukomeye kandi ufite igitinyiro, ukomeza Isezerano ryawe ukagirira neza abagukunda bagakurikiza amabwiriza yawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:4
30 Iomraidhean Croise  

arasenga ati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe, ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano ryawe ukaba n'indahemuka ku bantu bawe, bahora bakumvira babikuye ku mutima.


maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi bakansenga, bakangarukira bakareka ibyaha byabo, nzabumva ndi mu ijuru. Nzabumva maze mbababarire ibicumuro byabo, kandi ngarure ituze mu gihugu cyabo.


Nuko Ezira akiri imbere y'Ingoro y'Imana apfukamye asenga, avuga ibyaha bakoze kandi arira, imbaga nyamwinshi y'Abisiraheli, abagabo n'abagore n'abana, bateranira aho yari ari barira cyane.


ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir'ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n'abumvira amabwiriza yawe.


“None rero Mana yacu, urakomeye kandi ufite ububasha n'igitinyiro, ukomeza Isezerano waduhaye kandi uhorana urukundo. Kuva igihe cy'abami bo muri Ashūru kugeza uyu munsi, twebwe n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu na ba sogokuruza, twese ubwoko bwawe twagize amagorwa menshi. Nuko rero ujye wibuka ibyo byose byatubabaje.


Naravuze nti: “Reka ibicumuro byanjye mbibwire Uhoraho.” Uhoraho, nakweruriye icyaha nakoze, sinaguhishe amafuti yanjye. None nawe wampanaguyeho icyaha nakoze. Kuruhuka.


ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n'ababakomokaho imyaka itabarika!


Nimwemere gusa ibicumuro byanyu, nimwemere ko mwagomeye Uhoraho Imana yanyu. Mwayobotse imana z'amahanga, mwazisengeye munsi ya buri giti gitoshye, ntimwanyumviye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.


Baraje baracyigarurira, nyamara ntibakumvira ngo bakurikize Amategeko yawe. Ntibakoze ibyo wabategetse byose, bityo ubateza biriya byago byose.


Nuko Umwami Dariyusi ashyira umukono kuri iryo tegeko.


Nuko nigomwa kurya, nambara imyambaro igaragaza akababaro, nisiga ivu, maze ntakambira Nyagasani Imana ndamwinginga.


Yavuze ko azagirira impuhwe ba sogokuruza, akazirikana Isezerano ritunganye yagiranye na bo.


Tuzi kandi ko byose bifatanyiriza hamwe kuzanira ibyiza abakunda Imana, abo yahamagaye nk'uko yabyiyemeje.


Ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n'ababakomokaho imyaka itabarika!


Nimuzirikana ibyo byemezo Uhoraho Imana yanyu yafashe, mukabyubahiriza kandi mukabishyira mu bikorwa, azasohoza Isezerano rye kandi abagirire neza nk'uko yabirahiriye ba sokuruza.


Ayo mahanga ntazabatere ubwoba, kuko Uhoraho Imana yanyu uba muri mwe, ari Imana ikomeye kandi iteye ubwoba.


None rero mumenye ko Uhoraho Imana yanyu ari we Mana, ni we Mana yo kwizerwa isohoza Isezerano ryayo. Abayikunda bagakurikiza amabwiriza yayo, bo n'ababakomokaho ibagirira neza imyaka itabarika.


Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko Imana nibona ko atsinze izamuhemba ikamba ry'ubugingo yasezeranyije abayikunda.


Bavandimwe nkunda, mbabaze: mbese Imana ntiyatoranyije abakene bo ku isi ngo babe abakungu mu kuyizera, kugira ngo ibahe ubwami bwayo ho umunani yasezeranyije abayikunda?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan