Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:20 - Bibiliya Ijambo ry'imana

20 Nuko nkomeza gusenga no kwemera ibyaha jye n'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli twakoze, kandi nkomeza kwambaza Uhoraho Imana yanjye nsabira Yeruzalemu, umusozi yitoranyirije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

20 Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n'iby'ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli, kandi ntakambira Uwiteka Imana yanjye ku bw'umusozi wera w'Imana yanjye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

20 Nuko nkomeza gusenga no kwemera ibyaha jye n'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli twakoze, kandi nkomeza kwambaza Uhoraho Imana yanjye nsabira Yeruzalemu, umusozi yitoranyirije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:20
24 Iomraidhean Croise  

Nuko Ezira akiri imbere y'Ingoro y'Imana apfukamye asenga, avuga ibyaha bakoze kandi arira, imbaga nyamwinshi y'Abisiraheli, abagabo n'abagore n'abana, bateranira aho yari ari barira cyane.


Ndakwinginze undebe jyewe umugaragu wawe, kandi utege amatwi wumve gutakamba kwanjye nsenga ku manywa na nijoro, nsabira Abisiraheli abagaragu bawe. Ni koko ndemera ko twebwe Abisiraheli twagucumuyeho, ndetse nanjye ubwanjye na ba sogokuruza


Uhoraho aba bugufi bw'abamutakambira bose, aba bugufi bw'abamutakambira bose babikuye ku mutima.


Naravuze nti: “Reka ibicumuro byanjye mbibwire Uhoraho.” Uhoraho, nakweruriye icyaha nakoze, sinaguhishe amafuti yanjye. None nawe wampanaguyeho icyaha nakoze. Kuruhuka.


Koko rero nta muntu n'umwe ku isi uba intungane, ku buryo atigera akora icyaha.


nzabazana ku musozi nitoranyirije, nzabaha kwishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo. Ibitambo byabo bikongorwa n'umuriro n'amaturo, bizemerwa ku rutambiro rwanjye, koko Inzu yanjye izitwa Inzu isengerwamo n'amahanga yose.”


Nimusenga Uhoraho azabasubiza, nimumutabaza azitaba. Nimurwanya akarengane mureka gusuzugura abandi no kubavuga nabi,


Nuko ndavuga nti: “Ngushije ishyano, ndapfuye. Koko imvugo yanjye irandavuye kandi nkomoka mu bwoko bw'imvugo yandavuye. None mbonye Umwami, Uhoraho Nyiringabo.”


Nzabagoboka mbere y'uko banyiyambaza, nzabasubiza mbere y'uko bansenga.


Arongera ati: “Daniyeli, wigira ubwoba. Kuva ku munsi wa mbere wiyemeje gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y'Imana, yumvise isengesho ryawe none nkuzaniye igisubizo cyayo.


Muri icyo gihe, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu nibabaje.


Azashinga amahema ye y'ibwami hagati y'inyanja n'umusozi mwiza Imana yitoranyirije. Ni bwo igihe cye kizaba kigeze maze yicwe, kandi ntawe uzamutabara.”


Nyagasani, uri intungane rwose. None rero wigarure ureke kurakarira umurwa wawe Yeruzalemu, wa musozi witoranyirije. Erega kubera ibyaha byacu n'ibicumuro bya ba sogokuruza, Yeruzalemu n'ubwoko bwawe dusuzugurwa n'amahanga adukikije!


Uhoraho aravuze ati: “Dore ngiye kugaruka i Yeruzalemu, nongere nyituremo ku musozi wa Siyoni. Yeruzalemu izitwa umujyi w'abanyamurava, yitwe umusozi w'Uhoraho Nyiringabo, yitwe umusozi we yitoranyirije.”


Bamaze gusenga ahantu bari bakoraniye haratigita. Bose buzura Mwuka Muziranenge maze batangaza Ijambo ry'Imana bashize amanga.


Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy'ikuzo ry'Imana.


Twese dufudika mu buryo bwinshi. Udafudika mu byo avuga aba ari indakemwa, abasha no kugenga umubiri we wose.


Mwuka anzaho ndabonekerwa maze umumarayika anjyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, anyereka umurwa w'Imana ari wo Yeruzalemu, umanuka uva mu ijuru ku Mana.


Nuko mbona umurwa w'Imana ari wo Yeruzalemu nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana. Wari uteguwe nk'umugeni warimbishijwe agiye gusanganira umukwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan