Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:18 - Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Mana yanjye, tega amatwi wumve! Ngaho reba akaga twagize n'ak'umurwa wakweguriwe. Turagutakambira tutishingikirije ubutungane bwacu, ahubwo twishingikirije impuhwe zawe nyinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Mana yanjye, tega amatwi yawe wumve, hwejesha amaso yawe urebe ibyacu byacitse n'umurwa wawe witwa uw'izina ryawe, kuko ibyo twakwingingiye tutabigushyize imbere twishingikirije ku gukiranuka kwacu, ahubwo ni ku bw'imbabazi zawe nyinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Mana yanjye, tega amatwi wumve! Ngaho reba akaga twagize n'ak'umurwa wakweguriwe. Turagutakambira tutishingikirije ubutungane bwacu, ahubwo twishingikirije impuhwe zawe nyinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:18
24 Iomraidhean Croise  

Iyi Ngoro ujye uyitaho amanywa n'ijoro kuko wayivuzeho uti: ‘Ni ho nzajya niyerekanira.’ None rero Nyagasani, umva isengesho nsengera aha hantu.


Uhoraho, tega amatwi wumve! Uhoraho, rambura amaso urebe! Umva amagambo ya Senakeribu yuzuye ibitutsi agutuka wowe Mana nzima.


Nkunda Uhoraho, mukundira ko namutakambiye akantabara.


Uhoraho, ujye ungirira impuhwe n'urukundo, koko urabihorana iteka ryose.


Uhoraho arongera ati: “Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutakamba kwabwo. Akababaro kabwo ndakazi.


Uhoraho, tega amatwi wumve! Uhoraho, rambura amaso urebe! Umva amagambo ya Senakeribu yuzuye ibitutsi agutuka wowe Mana nzima.


Abo bose bitirirwa izina ryanjye, narabaremye kugira ngo bampesha ikuzo.”


Nta n'umwe ukwiyambaza, nta n'umwe uhirimbanira kugushaka, waratwihishe uratureka kubera ibicumuro byacu.


“Abantu banjye barantakira bati: ‘Nubwo ibyaha byacu bidushinja, Uhoraho, dufashe uheshe izina ryawe icyubahiro. Koko ntiduhwema kugucumuraho, imbere yawe turi abanyabyaha.


Kuki umeze nk'umuntu wumiwe? Kuki uri nk'intwari idashobora gutabara? Nyamara Uhoraho uri kumwe natwe, turi abantu bawe ntudutererane.’ ”


Iyo Ijambo ryawe ringezeho ndarimira, Ijambo ryawe rintera ibyishimo rikanezeza, narakwiyeguriye, Uhoraho Mana Nyiringabo.


Dore nteje ibyago mpereye ku mujyi witiriwe izina ryanjye. None se mutekereza ko muzabirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza kuko ngiye guteza ubwicanyi mu batuye ku isi bose. Ni jye Uhoraho Nyiringabo ubivuze.’ ”


Ahari bazatakambira Uhoraho maze bareke imigenzereze yabo mibi, kuko uburakari n'umujinya Uhoraho abafitiye biteye ubwoba.”


None rero ndakwinginze nyagasani, unyemerere ngire icyo ngusaba: ntuzansubize muri gereza yo mu nzu y'umwanditsi Yonatani kugira ngo ntazayipfiramo.”


“None rero ubwire Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ibyo ngiye gukora sinzabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo nubahirize izina ryanjye riziranenge mwasuzuguje mu mahanga mwatataniyemo.


Yemwe mwa Bisiraheli mwe, mumenye ko ibyo ngiye gukora ntazabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo mukorwe n'isoni kubera imigenzereze yanyu mibi.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.


Nyagasani, uri intungane! Naho twebwe kugeza ubu twakozwe n'isoni baba twebwe Abayuda, baba abaturage b'i Yeruzalemu ndetse Abisiraheli bose, baba aba hafi cyangwa aba kure mu bihugu byose wadutatanyirijemo. Tumerewe dutyo kubera ko twaguhemukiye.


Uhoraho arongera ati: “Abatambyi nibakoresha izina ryanjye batyo, nzaha Abisiraheli umugisha.”


turabandikiye mwebwe ab'itorero ry'Imana riri i Korinti, mwebwe ntore zayo mubikesha kuba muri Kristo Yezu. Imana yabahamagaye ngo mube abayo, hamwe n'abantu bose bambaza Umwami wacu Yezu Kristo aho bari hose – ni Umwami wacu akaba n'uwabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan