Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 8:22 - Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Iryo hembe rimaze kuvunika andi ane yameze aho ryari riri, ni yo ashushanya ubwami bune buzahangwa n'Abagereki, ariko ntibuzakomera nk'ubw'ingenzi bwabubanjirije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Kandi nk'uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk'ay'uwa mbere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Iryo hembe rimaze kuvunika andi ane yameze aho ryari riri, ni yo ashushanya ubwami bune buzahangwa n'Abagereki, ariko ntibuzakomera nk'ubw'ingenzi bwabubanjirije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 8:22
8 Iomraidhean Croise  

Namara gukomera cyane, ubwami bwe buzasenyuka bwicemo ibice bine, ntazasimburwa n'abamukomokaho ahubwo ubwami bwe buzagabirwa abandi, kandi bo ntibazakomera nk'uko we yari akomeye.


Nkomeza kwitegereza mbona igikōko cya gatatu, cyasaga n'ingwe, cyari gifite amababa ane ku mugongo nk'ay'igisiga n'imitwe ine, kandi gihabwa ububasha.


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.


Naho isekurume y'ihene ishushanya ubwami bw'Abagereki. Ihembe rikomeye riri hagati y'amaso yayo rishushanya umwami wabo w'ingenzi.


Mu iherezo ry'ubwo bwami, abantu bazaba bakabije ubugome, kandi hazima umwami w'umunyarugomo n'umubeshyi.


Nubuye amaso mbona impfizi y'intama ihagaze ku nkombe y'urwo ruzi. Yari ifite amahembe abiri maremare ariko iryameze nyuma risumba iryameze mbere.


Isekurume y'ihene yagendaga iba ikirangirire cyane, ariko igifite ubuhangange bwayo bwose, ihembe ryayo rinini riravunika. Mu mwanya waryo hamera andi mahembe ane na yo ateye amatsiko kandi yerekeje impande zose.


Na none nongera kubonekerwa, ngiye kubona mbona amagare ane y'intambara, aturutse hagati y'imisozi ibiri y'umuringa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan