Nuko arambaza ati: “Ese uzi icyatumye nza kukureba? Ni ukugira ngo nkumenyeshe ibyanditswe mu Gitabo cy'Ukuri. Ariko mu mwanya ngomba gusubira kurwanya ikinyabutware cyo mu Buperesi, kandi nimara kugenda ikinyabutware cyo mu Bugereki kizahita kiza. Ni jye jyenyine urwana na byo, uretse Mikayeli umumarayika murinzi wanyu untabara.