Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 8:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belishazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli nongeye kubonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belishazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli nongeye kubonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 8:1
11 Iomraidhean Croise  

Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa kane k'umwaka wa mirongo itatu nari maze mvutse, ubwo nari hamwe n'abajyanywe ho iminyago ku nkombe y'umuyoboro w'amazi witwa Kebari, nabonye ijuru rikingutse maze Imana irambonekera.


Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.


Muri icyo gihe, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu nibabaje.


Jyewe Daniyeli nari hamwe n'abandi, ariko ni jye jyenyine wabonekewe abandi ntibabonekerwa, ahubwo ubwoba bwinshi bwarabatashye barahunga bajya kwihisha.


Namara gukomera cyane, ubwami bwe buzasenyuka bwicemo ibice bine, ntazasimburwa n'abamukomokaho ahubwo ubwami bwe buzagabirwa abandi, kandi bo ntibazakomera nk'uko we yari akomeye.


Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe


Jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byanteye ubwoba bimpagarika umutima.


Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byampagaritse umutima cyane bintera ubwoba, nyamara nakomeje kubizirikana.


Nkitegereza ibyo neretswe kandi nkigerageza kubisobanukirwa, mbona usa n'umuntu ahagaze imbere yanjye.


Nagiye kubona mbona ndi i Shushani mu gihugu cya Elamu, ku ruzi rwa Ulayi hafi y'ikigo ntamenwa cy'ibwami.


jyewe Daniyeli nisomeye mu Byanditswe, mu gitabo cy'umuhanuzi Yeremiya. Nasobanukiwe ko Uhoraho yamuhishuriye ko Yeruzalemu yari kuzamara imyaka mirongo irindwi ishenywe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan