Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:7 - Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 “Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:7
17 Iomraidhean Croise  

Ndabaribata nkabahindura nk'umukungugu, mbakāta nk'ukāta urwondo rwo mu nzira, nkabanyukanyuka.


Imbaraga zacyo ziganditse mu gikanu cyacyo, uhuye na cyo wese agira ubwoba.


Mu ibonekerwa Imana yanjyanye mu gihugu cya Isiraheli, maze inshyira mu mpinga y'umusozi muremure cyane. Mu majyepfo yawo hari amazu menshi ameze nk'umujyi.


Nuko nijoro Daniyeli arabonekerwa, ahishurirwa ayo mayobera maze asingiza Imana nyir'ijuru


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.


uko byakurikiranye: mu ibonekerwa ryanjye nijoro ndyamye, nabonye imiyaga iturutse impande zose ihungabanya inyanja ngari.


Rirakura rigera aho ingabo zo mu ijuru ziri, rihanantura zimwe muri zo hamwe n'inyenyeri zimwe ribiribatira hasi.


Iryo hembe rimaze kuvunika andi ane yameze aho ryari riri, ni yo ashushanya ubwami bune buzahangwa n'Abagereki, ariko ntibuzakomera nk'ubw'ingenzi bwabubanjirije.


Nuko nongera kubonekerwa mbona amahembe ane.


Hanyuma ikindi kimenyetso kiboneka mu ijuru. Cyari ikiyoka cya kabutindi cy'urutuku gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi, kandi kuri buri mutwe cyari cyambaye ikamba.


Nyuma mbona igikōko giturumbutse mu nyanja. Cyari gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi. Buri hembe ryari ritamirijeho ikamba, naho kuri buri mutwe handitswe izina rituka Imana.


“Amahembe icumi wabonye na yo ni abami icumi bataratangira kwima ingoma, ariko bazahabwa ubushobozi bwo kwima ingoma, bafatanyije na cya gikōko kumara isaha imwe.


Nuko umumarayika arambaza ati: “Utangajwe n'iki? Ngiye kugusobanurira amayobera yerekeye uwo mugore n'ayerekeye igikōko kimuhetse, gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi.


Igikōko wabonye cyahozeho kera none ntikikiriho. Ubu kigiye kuva ikuzimu kugira ngo kirimburwe. Abatuye isi batanditswe mu gitabo cy'ubugingo kuva isi ikiremwa, bazatangara babonye icyo gikōko cyigeze kubaho none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan