Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:6 - Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Nkomeza kwitegereza mbona igikōko cya gatatu, cyasaga n'ingwe, cyari gifite amababa ane ku mugongo nk'ay'igisiga n'imitwe ine, kandi gihabwa ububasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 “Hanyuma y'ibyo mbona indi nyamaswa isa n'ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n'ay'igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Nkomeza kwitegereza mbona igikōko cya gatatu, cyasaga n'ingwe, cyari gifite amababa ane ku mugongo nk'ay'igisiga n'imitwe ine, kandi gihabwa ububasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:6
10 Iomraidhean Croise  

ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Kagoma nini ifite amababa manini kandi maremare, n'ubwoya bwinshi bw'amabara anyuranye, yagiye ku bisi bya Libani igwa mu bushorishori bw'isederi,


Nuko arambaza ati: “Ese uzi icyatumye nza kukureba? Ni ukugira ngo nkumenyeshe ibyanditswe mu Gitabo cy'Ukuri. Ariko mu mwanya ngomba gusubira kurwanya ikinyabutware cyo mu Buperesi, kandi nimara kugenda ikinyabutware cyo mu Bugereki kizahita kiza. Ni jye jyenyine urwana na byo, uretse Mikayeli umumarayika murinzi wanyu untabara.


Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose,


Icya mbere cyasaga n'intare, kandi gifite amababa nk'aya kagoma, ngiye kubona mbona bagikuyeho amababa, gihagarara ku maguru cyemye nk'umuntu kandi gihabwa ubwenge nk'ubw'umuntu.


Igikōko cya kabiri cyo cyasaga n'ikirūra, mbona cyegutse uruhande rumwe, kandi mu mikaka yacyo hatambitse imbavu eshatu, barakibwira bati: “Ngaho rya inyama nyinshi!”


Noneho nzabasumira nk'intare, nzabubikirira ku nzira nk'ingwe.


Icyo gikōko nabonye cyasaga n'ingwe. Amajanja yacyo yasaga n'ay'ikirūra, naho umunwa wacyo ugasa n'uw'intare. Cya kiyoka giha icyo gikōko ububasha bwacyo n'intebe yacyo ya cyami, n'ubushobozi bwacyo bukomeye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan