Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:25 - Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Azatuka Isumbabyose kandi azatoteza intore zayo, azafata umugambi wo guhindura iminsi mikuru n'amategeko byayo. Uwo mwami azatoteza intore z'Imana igihe cy'imyaka itatu n'igice.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Azatuka Isumbabyose kandi azatoteza intore zayo, azafata umugambi wo guhindura iminsi mikuru n'amategeko byayo. Uwo mwami azatoteza intore z'Imana igihe cy'imyaka itatu n'igice.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:25
36 Iomraidhean Croise  

Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni jyewe Umuziranenge wa Isiraheli!


Umwami wa Siriya azatahukana iminyago myinshi. Nagera muri Yudeya aziyemeza gutoteza ubwoko Imana yahaye Isezerano, hanyuma yisubirire mu gihugu cye.


Wa muntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze hejuru y'uruzi ashyira amaboko yombi hejuru, numva arahiye mu izina ry'Imana ihoraho ati: “Bizamara imyaka itatu n'igice. Nibamara gushegesha ubwoko bw'Imana, ibyo byose na byo bizashira.”


Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.


Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w'itanura rigurumana, arahamagara ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego, bagaragu b'Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Shadaraki na Meshaki na Abedinego bava mu muriro.


Wabonye igiti cyakuze kandi gikomeye, ubushorishori bwacyo bwageraga ku ijuru kandi cyitegeye abo ku isi yose.


ndota inzozi zimpagarika umutima, kuko ibyo nabonye n'ibyo natekereje ndyamye byari biteye ubwoba.


Nyamara Umwami Nebukadinezari yaje gukabya inzozi.


Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.


Ariko amaherezo intore z'Isumbabyose zizagabirwa ubwo bwami kandi zizabuhorana iteka ryose.”


Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n'ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga amagambo y'ubwirasi, kandi ryasaga n'irirusha ayandi ubuhangange.


Ngitekereza kuri ayo mahembe, mbona irindi hembe rito rimerera mu yandi maze atatu muri yo arakuka. Iryo hembe rito ryari rifite amaso nk'ay'umuntu n'akanwa kavugaga amagambo y'ubwirasi.


Rirakomera ryigira nk'Umugaba w'izo ngabo, rimubuza gutambirwa ibitambo bya buri munsi, risenya Ingoro ye nziranenge!


Wa mumarayika wa mbere arambwira ati: “Hagomba gushira iminsi ibihumbi bibiri magana atatu nta gitambo cya buri mugoroba na buri gitondo gitambwa. Nyuma Ingoro y'Imana izongera itahwe.”


Nuko kuri rimwe muri ayo mahembe hameraho irindi. Ryari rito ariko rikura bikabije ryerekeje mu majyepfo no mu burasirazuba no ku gihugu cyiza.


Mu gihe cy'imyaka irindwi uwo mutegetsi azategekesha igitugu abantu benshi. Nyuma y'imyaka itatu n'igice, azakuraho ibitambo n'amaturo batura Imana. Ku munara w'Ingoro yayo azahashyira igiterashozi kirimbuzi, kizahaba kugeza igihe uwagishyizeho azarimburwa nk'uko Imana yabitegetse.”


Ntibangarukira jyewe Usumbabyose, bantetereza nk'umuheto utetereza nyirawo. Abatware babo bazicishwa inkota, bazazira amagambo yabo y'agasuzuguro, ni cyo gituma Abanyamisiri bazabaha urw'amenyo.”


Ntihazagire ubashuka na gato. Ibyo bitaraba hagomba kuzabanza kubaho abantu benshi beguka ku Mana, noneho uwitwa “Umugome Gica” wagenewe kurimbuka agahishurwa.


Uwo ni we urwanya icyo abantu bita imana cyose n'icyo basenga cyose, akishyira hejuru yabyo ku buryo yicara mu Ngoro y'Imana, akigira Imana.


Ubwo ni bwo wa Mugome azahishurwa, noneho igihe Nyagasani Yezu azaba aje amwicishe umwuka wo mu kanwa ke, amutsembeshe ukurabagirana kwe.


Umugore ahabwa amababa abiri nk'aya kagoma nini kugira ngo aguruke, ajye ha hantu yateganyirijwe mu butayu ahungireyo ya nzoka, hashire imyaka itatu n'igice ahagaburirirwa.


Uwo mugore ahungira mu butayu ahantu Imana yagennye ko azagaburirwa, hagashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.


Ni ngombwa rero ko intore z'Imana zigumya kwihangana zigakurikiza amategeko yayo, zigakomeza kwizera Yezu.


Kubera ko bamennye amaraso y'intore zawe n'ay'abahanuzi bawe, ni cyo gitumye nawe ubaha amaraso ngo abe ari yo banywa, ubakaniye urubakwiye.”


Nuko mbona ko uwo mugore yasinze amaraso y'intore z'Imana, kimwe n'amaraso y'abishwe bahōrwa guhamya ibya Yezu. Mubonye ntyo ndumirwa!


Koko Babiloni yahōwe gutahurwamo amaraso y'abahanuzi n'ay'intore z'Imana, kimwe n'ay'abiciwe kuri iyi si bose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan