Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:24 - Bibiliya Ijambo ry'imana

24 Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk'abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

24 Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha abami batatu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

24 Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk'abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:24
13 Iomraidhean Croise  

“Wa mwami azajya akora icyo yishakiye, azishyira hejuru yikomeze kuruta imana zose, ndetse azasebya n'Imana nyamana ku buryo bukabije. Azabikora kugeza ubwo uburakari bwe buzaba bushize, kuko Imana yari yaremeje ko bizagenda bityo.


Ibirenge n'amano wabonye byari ibumba rivanze n'icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk'ukw'icyuma, nk'uko wabonye icyuma kivanze n'ibumba.


Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n'ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga amagambo y'ubwirasi, kandi ryasaga n'irirusha ayandi ubuhangange.


Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk'ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure.


Hanyuma ikindi kimenyetso kiboneka mu ijuru. Cyari ikiyoka cya kabutindi cy'urutuku gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi, kandi kuri buri mutwe cyari cyambaye ikamba.


Nyuma mbona igikōko giturumbutse mu nyanja. Cyari gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi. Buri hembe ryari ritamirijeho ikamba, naho kuri buri mutwe handitswe izina rituka Imana.


Mwuka w'Imana anzaho maze ndabonekerwa, umumarayika anjyana kure mu butayu. Nuko mbona umugore uhetswe n'igikōko gitukura, cyari cyuzuyeho amazina atuka Imana. Icyo gikōko cyari gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan