Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:20 - Bibiliya Ijambo ry'imana

20 Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n'ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga amagambo y'ubwirasi, kandi ryasaga n'irirusha ayandi ubuhangange.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

20 Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

20 Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n'ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga amagambo y'ubwirasi, kandi ryasaga n'irirusha ayandi ubuhangange.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:20
9 Iomraidhean Croise  

Ndakomeza ndareba, nibaza ku magambo y'ubwirasi rya hembe ryakomezaga kuvuga. Nuko ngiye kubona mbona cya gikōko cya kane baracyishe bakijugunya mu muriro ugurumana.


Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n'ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n'imikaka y'icyuma n'inzara z'umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.


Nkomeje kureba, mbona iryo hembe rirwanya intore z'Imana rigiye kuzitsinda.


Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk'ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure.


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.


Ngitekereza kuri ayo mahembe, mbona irindi hembe rito rimerera mu yandi maze atatu muri yo arakuka. Iryo hembe rito ryari rifite amaso nk'ay'umuntu n'akanwa kavugaga amagambo y'ubwirasi.


Hanyuma ikindi kimenyetso kiboneka mu ijuru. Cyari ikiyoka cya kabutindi cy'urutuku gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi, kandi kuri buri mutwe cyari cyambaye ikamba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan