Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:19 - Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n'ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n'imikaka y'icyuma n'inzara z'umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 “Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y'iby'inyamaswa ya kane itasaga n'izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y'ibyuma n'inzara z'imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n'ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n'imikaka y'icyuma n'inzara z'umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:19
4 Iomraidhean Croise  

Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n'ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga amagambo y'ubwirasi, kandi ryasaga n'irirusha ayandi ubuhangange.


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.


Ngitekereza kuri ayo mahembe, mbona irindi hembe rito rimerera mu yandi maze atatu muri yo arakuka. Iryo hembe rito ryari rifite amaso nk'ay'umuntu n'akanwa kavugaga amagambo y'ubwirasi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan