Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:18 - Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Ariko amaherezo intore z'Isumbabyose zizagabirwa ubwo bwami kandi zizabuhorana iteka ryose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Ariko abera b'Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bube ubwabo iteka ryose.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Ariko amaherezo intore z'Isumbabyose zizagabirwa ubwo bwami kandi zizabuhorana iteka ryose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:18
21 Iomraidhean Croise  

Binjira havuzwa impundu z'ibyishimo, binjizwa mu ngoro y'umwami.


Dore iherezo ry'abiyemera, dore n'iry'abishinga amagambo bababwira: Kuruhuka


Ibihugu byinshi by'amahanga bizishingira kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo. Abisiraheli nibagera mu gihugu Uhoraho yabahaye, abo banyamahanga bazababera inkoreragahato. Abari barakandamije Isiraheli na yo izabakandamiza, izategeka kandi abari barayigaruriye.


Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.


“Bya bikōko binini uko ari bine bishushanya ubwami bune buzashingwa ku isi.


Ariko Uwabayeho ibihe byose atabara intore ze, arazirenganura. Igihe kigeze zima ingoma.


Azatuka Isumbabyose kandi azatoteza intore zayo, azafata umugambi wo guhindura iminsi mikuru n'amategeko byayo. Uwo mwami azatoteza intore z'Imana igihe cy'imyaka itatu n'igice.


Naho ubwami n'ubutegetsi n'icyubahiro cy'ubwami bwose bwo ku isi bizahabwa imbaga y'intore z'Isumbabyose. Ubwami bwayo buzahoraho iteka, abategetsi bose bazajya bayumvira kandi banayikorere.”


Nyamara Siyoni uzongera kuba umusozi unyeguriwe, uzaturwaho n'abaho barokotse, abakomoka kuri Yakobo bazasubira mu byabo.


ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose. Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”


Mbese ntimuzi yuko intore z'Imana zizacira ab'isi urubanza? Ese niba ari mwe muzacira ab'isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zoroheje?


Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”.


kuko ibyo turwana na byo atari abantu, ahubwo ni ibinyabutware n'ibinyabushobozi, ni ibihangange bitegeka iyi si y'umwijima, ari byo za ngabo zigira nabi ziba “ahantu ho mu ijuru”.


Mbona n'intebe za cyami zicaweho n'abahawe ubushobozi bwo guca imanza. Mbona n'abantu baciwe imitwe bahōrwa gukomera ku by'ukuri Yezu yahamije, no gutangaza Ijambo ry'Imana. Abo ntibigeze baramya cya gikōko cyangwa ishusho yacyo, kandi ntibigeze bemera gushyirwaho ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza. Nuko barazuka bimana ingoma na Kristo imyaka igihumbi.


Nta joro rizongera kubaho, kandi bazaba batagikeneye urumuri rw'itara cyangwa urw'izuba, kuko Nyagasani Imana azababera urumuri maze bime ingoma iteka ryose.


Utsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye ya cyami, nk'uko nanjye natsinze nkicarana na Data ku ntebe ye ya cyami.


Wabagize abantu b'ubwami bw'Imana, wabagize n'abatambyi ngo bakorere Imana yacu, bityo bazima ingoma bategeke isi.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan